Umuraperi Kenye West n'umugore we mushya Bianca Censori bagaragaye kuri sitasiyo ya esanse i Los Angeles, umugore yatashwe n'ubwoba,mu gihe barimo kuganira.
Mbere y'uko bajya gushyira esanse mu modoka, babanje guca mu iduka, West afata ako kunywa agenda mu modoka agafata.
Ubwo bari kuri sitasiyo bategereje ko imodoka yuzura, baganiraga ariko umugore bigaragara ko ahangayitse.
Bianca umugore mushya wa Kenye West ni ubwa kabiri agaragaye mu ruhame nyuma y'uko bakoze ubukwe mu ibanga muri Mutarama uyu mwaka.


Kenye West n'umugore we Bianca Censori yagize ubwoba
Abantu bakomeje kwibaza uburyo umugeni ukiri mu kwezi kwa buki yagaragara ahangayitse nk'uko Bianca Censori w'imyaka 27 yagaragaye ameze mu ruhame.
Aba bombi bakaba barahuye mu Gushyingo 2020 ubwo Bianca yavaga muri Australia, akimukira muri Los Angeles gukorera Kanye West nk'umuyobozi ushinzwe ubwubatsi muri sosiyete ye yerekana imideli ya Yeezy.
Bombi bakaba barakoze ubukwe butamenyekanye nyuma y'uko West atandukanye n'umugore we Kim Kardashian muri 2022 babyaranye abana bane.
