"Igihugu kizashaka gufunga Perezida Putin tuzakirasa"Dmitry Medvedev

"Igihugu kizashaka gufunga Perezida Putin tuzakirasa"Dmitry Medvedev

 Mar 24, 2023 - 04:00

Uwahoze ari Perezida w'u Burusiya Dmitry Medvedev yatangaje ko igihugu kiziha gufunga Perezida Vladimir Putin kitwaje impapuro za ICC bazakimishaho misile.

Dmitry Medvedev akaba yihanangirije ibihugu ko ikiziha kugerageza gufunga Perezida Vladimir Putin kitwaje impapuro za ICC kizaraswaho n'u Burusiya ntayindi nteguza.

Ibi, uwahoze ari Perezida w'u Burusiya Dmitry Medvedev abitangaje nyuma y'uko ku wa 17 Gashyantare 2023, aribwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin.

Kuri izo mpamvu, urukiko rukaba rwaravuze ko Perezida Vladimir Putin yakoze ibyaha by'intambara muri Ukraine mu bice ingabo z'u Burusiya zafashe.

Kuri iyi ngingo, ICC ikaba ivuga ko Putin yagize uruhare mu kuvana abaturage mu bice bigenzurwa n'ingabo ze, bajyanwa mu Burusiya ku ngufu.

Tugarutse kuri Dmitry Medvedev yagize ati " Buri gihugu kizagerageza gufunga Perezida wacu, kuri Moscow tuzabifata nkaho adutangijeho intambara."

Dmitry Medvedev akaba yatanze iyi gasopo nyuma y'uko u Budage bubimburiye ibindi bihugu mu gutangaza ko bazafunga Putin nibamubona.

Ku bw'ibi, Medvedev yagize ati " Ndibaza ko buri kimwe cyose dufite; misile, rokete zinyuranye, n'ibindi byose twabitera mu Budage hose ni bubigerageza."

Tugarutse gato kuri Perezida Vladimir Putin akaba magingo aya atemerewe kugera mu bihugu birenga 100 byasinye amasezerano ya Roma yashinze urukiko rwa ICC.

Nubwo bimeze gutya ariko, ashobora kujya mu gihugu cyasinye kuri aya masezerano ariko habayeho ubwumvikane buhambaye nubwo bishobora guteza icyo gihugu ibihano mpuzamahanga.

Ikindi kandi, igihugu cy'u Burusiya na Leta zunze Ubumwe z'Amerika bikaba bitarigeze bisinya kuri aya masezerano, gusa ntibivuze ko bataburanishirizwamo.

Nubwo u Budage bwatangaje ko buzafunga Vladimir Putin nibamuca urwaho, ariko hari n'ibindi bihugu byavuze ko bitazamufunga harimo Hungary.

Muri rusange ubu hitezwe ikizakurikira mu minsi igiye kuza niba hari igihugu Perezida Vladimir Putin azajyamo kikaba cyamuta muri yombi.