Ibanga Lynda na Christian bakoresheje bakirinda kuryamana mbere y'ubukwe

Ibanga Lynda na Christian bakoresheje bakirinda kuryamana mbere y'ubukwe

 Feb 28, 2026 - 17:29

Umukinnyi wa filime, Nkusi Lynda n'umugabo we Irenge Christian baherutse kurushinga, bongeye guha isomo rikomeye abakundana bumva ko bagomba kuryamana mbere y'uko barushinga, aho bahishuriye abantu ibanga bo bakoresheje kugira ngo babashe kubyirinda.

Ubwo bari mu kiganiro kuri 'B&B FM Umwezi', batangaje ko kimwe mu bintu byatumye urukundo rwabo rukomera, harimo kuba baririnze kuryamana mbere y'uko bakora ubukwe, ibintu usanga bikunda kugora abantu benshi.

Irenge Christian yemera ko muri kamere y'abagabo bagira irari cyane, gusa avuga ko yabashije kubigenzura abinyuramo neza.

Yavuze ko mu kwirinda iryo rari, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo badahurira mu cyumba ugasanga umubiri ubarushije imbaraga. 

Ati "Mu gihe twamaze dukundana, ni uko nge nawe twabashije guhurira mu cyumba nk'umugore n'umugabo ku itariki 08 Gashyantare 2026 nijoro. Rero igihe twamaze duteretana iryo rari twararyirinze. Twarahuraga yego, tugasohoka, twagiye no mu nkambi zitandukanye ariko nkirinda kuba twahuza ibindi bintu.

"Mbese bishobora no kuba ari imwe mu ntego zatumye urukundo rwacu rukomera."

Ni mu gihe ku ruhande rwa Lynda, we avuga ko bafashijwe no kuba buri gihe barahuriraga ahantu hari abantu benshi.

Ati "Intwaro twakoresheje ni uko buri gihe twahuriraga ahantu hari abantu benshi."

Ibi babitangaje nyuma y'uko mu minsi ishize Lynda yashyize hanze amafoto bari kugirana ibihe byiza aho bari basohokeye, ku mbuga nkoranyambaga bagatangira gukeka ko Lyinda atwite bitewe n'impinduka zagaragaraga ku mubiri we.

Lynda ashyira umucyo kuri ibi, yavuze ko izo mpinduka babonye ari ikimenyetso cy'uko yashimye urugo agatangira kubyibuha.

Aba bombi barushinze tariki 08 Gahyantare 2026, mu birori byari bibereye ijisho byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

Kwirinda guhurira mu cyumba ni imwe mu ntwaro yatumye bataryamana mbere y'ubukwe

Guhurira ahantu hari abantu benshi ni indi ntwaro yabafashije