Akon yakebuye abatekereza ko abahanzi baba ari abaherwe

Akon yakebuye abatekereza ko abahanzi baba ari abaherwe

 Jun 3, 2026 - 16:02

Umuhanzi Akon yavuze ko abantu benshi bafite imyumvire y'uko abahanzi bose baba bafite amafaranga menshi kubera ubwamamare bwabo n'ubuzima berekana ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ngo ukuri gutandukanye cyane n'ibyo abantu babona.

Mu kiganiro yagiranye na Hip Hop Eye, Akon yavuze ko nubwo umuziki ari ubucuruzi bwinjiza amafaranga menshi, abahanzi akenshi atari bo bungukiramo amafaranga menshi kurusha abandi bawukoreramo.

Uyu muhanzi yavuze ko mu ruganda rwa muzika, umuhanzi ari we uba uzwi cyane mu maso y'abafana ariko akaba ari na we ushobora kuba abona amafaranga make kurusha abandi bakora inyuma y'ibikorwa bye.

Yagize ati: "Mu ruganda rwa muzika, umuhanzi ni we uhembwa nyuma ya bose. Ni we uba ari umukene ariko akaba ari na we uzwi cyane. Niba ushaka kuba umukene ariko uzwi, jya uba umuhanzi."

Akon yasobanuye ko amafaranga menshi ava mu muziki akenshi ajya ku bantu bakora inyuma y'abahanzi, barimo abayobozi b'ibigo by'umuziki, abatunganya umuziki, abandika indirimbo, abayobozi b'abahanzi, ababashakira akazi ndetse n'abanyamategeko bakorana na bo.

Yavuze ko umuntu ushaka kubyaza umusaruro uruganda rw'imyidagaduro adakwiye gutekereza gusa ku kuba umuhanzi, ahubwo ko hari izindi nzego nyinshi zishobora kumwinjiriza amafaranga menshi kurushaho.

Yagize ati: "Ariko niba ushaka gukorera amafaranga nyayo, jya mu zindi nzego z'ubucuruzi bwa muzika nko gutunganya umuziki, kwandika indirimbo, kuyobora abahanzi, gushakira ibikorwa abahanzi cyangwa kubabera umunyamategeko. Izi ni inzego nyinshi mu ruganda rw'imyidagaduro umuntu ashobora kuboneramo inyungu nyinshi."

Akon yavuze ibi mu gihe abahanzi benshi bakunze kugaragara berekana ubuzima buhenze, imodoka zihenze n'ibindi bikorwa by'ubukire, ibintu bituma abantu benshi batekereza ko buri muhanzi aba afite imitungo myinshi.

Gusa kuri we, kuba umuntu azwi cyane ntibivuze ko aba afite amafaranga menshi, kuko ngo akenshi inyungu nyinshi ziva mu muziki zigera ku bantu bakora inyuma y'umuhanzi kurusha uko zimugeraho.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien