Hailey Baldwin Bieber umugore wa Justin Bieber yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashishimura inyandiko ndende ashimira Selena Gomez kuba yaragiye ku mugaragaro agasaba abafana kurekera kumwibasira.
Ibi byose byatangiye ubwo umugore wa Justin Bieber yavugaga ko impamvu Selena Gomez nta mugabo umushaka ari uko adafite igikundiro ndetse ko n'indwara yavuze ko arwaye y'uruhu atayirwaye ahubwo ko akwiriye kwakira ko isura ye atari nziza ntabeshyere indwara.
Ku bw'ibyo, abafana ba Selena Gomez bahise bamwataka, bamusaba ko yasaba imbabazi uyu muhanzikazi yasebeje.
Abafana ntibanagarukiye aho kuko bagiye kure batangira kumutera ubwoba ko bazanamwica.
Nyamara nubwo byari bimeze gutyo, Selena Gomez yashyize ubutumwa kuri Instagram asaba abafana be ko barekera kwibasira Hailey Baldwin kuko yamusabye imbabazi kandi ko ibyo bari gukora atari byo kandi ko babikabirije cyane.


Hailey Bieber yashimiye mukeba we Selena Gomez
Nubwo yari ashatse kuvuganira Hailey, ariko nawe byarangiye bamwibasiye bavuga ko atagakwiye kumusabira imbabazi, aho byaje gutuma aba bombi batakaza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Tugarutse kuri Hailey Bieber akaba yanditse inyandiko ashimira Selena Gomez, aho yagize ati " Ndagushimira kuba wasabye abafana kurekera kunyibasira, ndifuza ko turenga ibyabaye mu minsi yashize bitari bitworoheye twembi."
Mu nyandiko ndende yanditse, akaba yoshoje agira ati "Nizera ko urukundo iteka ruzaganza kuruta urwango, kandi hari amahirwe ko tuzahura tukongera kwishimana."
Muri rusange, amakimbirane ya Selena Gomez na Hailey Baldwin Bieber yaje nyuma yaho Gomez atandukanye na Justin Bieber agahita arongora Hailey nta minsi iciyemo.
Bikaba byaravuzwe ko Hailey ari we watandukanyije aba bikundaniraga.
Selena Gomez nawe mu minsi yashize yaje kurikiroza ubwo yavugaga ko, agikundana na Justin Bieber bakaba banaryamana ahubwo Hailey ariwe wamuciye inyuma.
