Joeboy yashyize hanze indi Alubumu

Joeboy yashyize hanze indi Alubumu

 May 20, 2023 - 05:30

Umuririmbyi wo Nigeria Joeboy yatangaje ko yasohoye alubumu nshya ya kabiri.

Amazina nyakuri ni Joseph Akinwale uzwi mu muziki wo muri Nigeria by'umwihariko mu njyana ya Afrobeats nka Joeboy, yarangije gushyira hanze umuzigo wa kabiri.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, nibwo Joeboy yasohoye alubumu ye ya kabiri yise 'Body & Soul'.

Iyi alubumu ikaba ije ikurikira iyindi yise , 'Somewhere Between Beauty & Magic', yari yasohotse mu 2021.

Uyu muhanzi w'imyaka 26 y'amavuko, ku myaka itandatu amaze mu muziki, akaba amaze gukundwa n'abantu b'imihanda yose.

Joeboy yasohoye alubumu ya kabiri yise Body & Soul

'Body & Soul' ni alubumu iriho indirimbo 15 aho hariho indirimbo yafatanyije n'abarimo: BNXN, Oxlade, CKay, Odumodu Blvck, Kemena, Ludacris, ndetse na Oli Ekun.

Joeboy usanzwe uzwiho kuririmba indirimbo z'urukundo, mu kiganiro yatanze ubwo yari imbere y'itangazamakuru, akaba yavuze ko afite intego yo kuzamura urukundo nyarwo no kurandura urukundo rwangiritse mu ruganda rwa muzika.

Ikindi kandi, uyu muhanzi akaba yatangaje ko mu rwego rwo kumurika iyi alubumu, afite ibitaramo mu Bwami bw'u Bwongereza guhera ku wa 17-25 Kamena 2023.

Muri rusange 'Body & Soul' alubumu ya Joeboy, ubu watangira kuyumva ahantu hose humvirwa indirimbo kuri murandasi.

Alubumu ya Joeboy Body & Soul'