Lionel Messi yateye ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo

Lionel Messi yateye ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo

 Jun 6, 2026 - 22:06

Lionel Messi yageze ku gahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo, nyuma yo kuba umukinnyi wa kabiri wa ruhago ugeze utunze akayabo ka miliyali y’amadorari.

Umwaka ushize Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru wageze ku mutungo wa miliyari y’amadorari. Gusa ubu na Lionel Messi yamaze kugera kuri urwo rwego nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru  Forbes.

Messi yageze kuri uwo mutungo abikesha amafaranga yinjije mu mupira w’amaguru, ayo yakuye mu masezerano yo kwamamaza ndetse n’ishoramari amaze igihe akora.

Amasezerano yagiranye n’amakipe arimo Barcelona, Paris Saint-Germain na Inter Miami arimo kuri ubu, yamwinjirije amafaranga menshi mu myaka ishize ariko igice kinini cy’umutungo we cyaturutse ku gaciro ke mu rwego rwo kwamamaza.

Messi amaze imyaka 20 ari umwe mu bakinnyi bari ku gasongero ku Isi, ibintu byatumye ibigo byinshi byifuza gukorana na we. Imikoranire ye na Adidas yabaye kimwe mu nkingi zikomeye zamufashije kongera umutungo we.

Kwegukana ibikombe bikomeye, cyane cyane Igikombe cy’Isi cya 2022, byakomeje kuzamura agaciro ke ku isoko ryo kwamamaza, byatumye arushaho gukurura abafatanyabikorwa mu bucuruzi ndetse no kumuha agatubutse.

Uretse ibyo, Messi yashoye imari mu mitungo itimukanwa n’indi mishinga itandukanye, na byo byagize uruhare mu kwagura umutungo we.

Muri iki gihe, umushahara we muri Inter Miami ni miliyoni 28.33 z’amadorari ku mwaka, zirimo miliyoni 25 z’umushahara ndetse n’uduhimbazamusyi dushobora gutuma yinjiza agera kuri miliyoni 70 z’amadorari ku mwaka.

Messi abaye umukinnyi wa kane mu mateka ugeze ku rwego rwa miliyari y’amadolari akiri mu mwuga nyuma ya Cristiano Ronaldo, LeBron James ukina umukino wa Basket Ball na Tiger Woods ukina umukino wa Golfe.

Ku rundi ruhande raporo ya Bloomberg yo muri 2025, yagaragaje ko Ronaldo ari umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru winjiye ku rutonde rw’abaherwe bafite miliyari z’amadorari, aho kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.4 z’amadolari.

Bivugwa ko hagati ya 2002 na 2023 Ronaldo yinjije arenga miliyoni 550 z’amadolari mu mishahara, mu gihe amasezerano yo kwamamariza ibigo birimo Nike, Armani na Castrol yamwongereye andi mafaranga menshi ku mutungo we.

Usibye guca uduhigo mu bijyanye n’agatubutse, Messi na Ronaldo biteganyijwe ko bashobora kwandika andi amateka mu gikombe cy’Isi cya 2026, kuko  bazaba bari mu bakinnyi bake bazaba bakinnye iri rushanwa inshuro esheshatu zikurikiranya.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien