Umu-agent wa Erling Haaland, Mino Raiola yavuze ku makuru ajyana uyu musore muri Manchester United

Umu-agent wa Erling Haaland, Mino Raiola yavuze ku makuru ajyana uyu musore muri Manchester United

 Dec 21, 2021 - 15:48

Mino Raiola aratangaza ko Erling Haaland wifuzwa n'amakipe menshi ashobora no kuguma muri Borussia Dortmund.

Abakunzi ba ruhago benshi biteze ko rutahizamu Erling Haaland wa Borussia Dortmund azava muri iyi ikipe ariko ntiharamenyekana ikipe azerekezamo.

Uyu ni umusore w'ifuzwa n'amakipe akomeye ku isi hafi ya yose harimo Real madrid,Manchester City,Manchester United n'izindi zivugwa nka FC Barcelona.

Inkuru zimazeho iminsi zavugaga ko ikipe ya FC Barcelona yaba yinjiye mu igurwa ry'uyu musore. Naho ikinyamakuru Manchester evening cyo cyavugaga ko umutoza wa manchester United Ralf Rangnick yaba yanyuze kuri Papa wa Haaland ngo amureshye.

Mu mukino ikipe ya Borussia Dortmund iherutse gutsindamo Fürth ibitego 3-0, Erling Haaland yavuye mu kibuga apepera abafana abenshi bagakeka ko yaba ari gusezera ko yagenda mu kwa mbere.

Gusa umuyobozi wa Borussia Dortmund witwa Michael Zorc ibi yabihakanye avuga ko impamvu ari uko ariwo mukino wa nyuma Dortmund yari ikiniye mu rugo mu 2021.

Umu-agent wa Erling Haaland witwa Mino Raiola nawe yunzemo aganira na NOS. Raiola yatangiye abazwa niba Haaland yategereza FC Barcelona.

Raiola yagize ati:"Yategereza buri wese. Nta kumvikana twigeze tugirana n'ikipe iyo ariyo yose.

"Tuzareba ku mahitamo azaba ahari kandi sinanahakana ko yamara undi mwaka muri Borussia Dortmund. Birashoboka cyane rwose."

Ibinyamakuru byo mu Budage byakomeje kwibaza kuri Erling Haaland wagaragaye asezera abafana birangira Michael Zorc abibajijwe nyuma y'umukino wo kuwa Gatandatu ubwo Borussia Dortmund yatsindwaga na Hertha Berlin ibitego 3-2.

Michael Zorc ati:"Nange amafoto narayabonye. Byagaragaraga nk'aho bidasanzwe ariko sinkeka ko biri uko abenshi babifashe.

"Narongeye ndamuvugisha muri make kandi icyo si ikibazo mu ikipe.

"Naramubajije ngo 'ibi ni ibiki?' Aransubiza ati:'urebye ntacyo!' Ibyo byakemuye ikibazo."

Ibi kandi bije nyuma y'uko diregiteri wa Borussia Dortmund witwa Hans-Joachim Watze yari yazanye igitekerezo ko Erling Haaland yaguma muri Borussia Dortmund byibuze undi mwaka.

Watze aganira na Bild yagize ati:"Ikibazo si aho yajya kuko buri wese aravuga Erling Haaland.

"Ikintu nzi cyonyine ni uko Real Madrid imushaka bikomeye cyane. Nakubwira andi makipe 25 ariko Real Madrid iramushaka cyane."

Watze yarakomeje ati:"Ashobora kugenda ariko ashobora no kuhaguma.

"Naganiriye na Mino Raiola mu minsi mike ishize kandi ibyo twaganiriye birashimishije. Dushobora kongera kuvugana mu byumweru biri imbere."

Mino Raiola aravuga ko nta kipe barumvikana(Image:Manchester Evening)

Ubuyobozi bwa Dortmund bushaka ko Haaland agumamo undi mwaka(Image:Marca)