Ibyo utari uzi ku munyamakuru Mutesi Scovia "Mama Urwagasabo"

Ibyo utari uzi ku munyamakuru Mutesi Scovia "Mama Urwagasabo"

 Jul 7, 2023 - 04:47

Umunyamakuru Mutesi Scovia uzwi cyane nka Mama Urwagasabo mu nkuru za Politike no kuvugisha ukuri, yatangaje impamvu yahisemo gukora itangazamakuru muri uwo murongo.

Umunyamakuru Mutesi Scovia uzwi kuri kuri YouTube ku mazina ya "Mama Urwagasabo TV" , ndetse akaba azwiho gusesengura byimbitse inkuru zitandukanye haba mu miyoborere, ubukungu, ubutabera ndetse n’izindi zinyuranye, yatangaje impamvu yahisemo gukora itangazamakuru muri uyu mujyo.

Mu kiganiro yagiranye na THE CHOICE LIVE, Scovia yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, buri munyarwenya wese ari gutanga umusanzu we uko ashoboye ngo u Rwanda rurabagirane.

Umunyamakuru Mutesi Scovia Mama Urwagasabo ukora inkuru za Politike 

Ku bw'ibyo nawe akaba yarahisemo gukora itangazamakuru muri uwo mujyo kugira ngo avuganire abaturage ndetse atanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda. 

Akaba yarakomeje avuga ko akunda ukuri kandi akunda kuvugira abaturage. Ari nako yemeje ko nubwo abantu bamufata nk'umwihazi bitewe n'ibiganiro akara, ariko ko we ntacyo umutima umushinja, ahubwo icyangombwa ari uko aba avugisha ukuri kandi ataranze ku mategeko.

Ati " Bamwe babifata nko kwihara, ariko iyo utarenze ku mategeko ndetse n'amahame y'itangazamakuru, ntakibazo kibirimo. Impamvu bamwe babitinya nuko baba bashaka kurenga ku mategeko kandi ahanini ikintu gishobora kuba kitabuzwa n'amategeko kandi abantu bashaka kucyumva, aho rero biba ari ahawe ho gukoresha umutima nama wawe."

Mutesi Scovia Mama Urwagasabo 

Kuri iyi mpamvu, akaba yaraboneyeho guhamagarira Abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda by'umwihariko abiga itangazamakuru gukunda itangazamakuru bagatanga umusanzu wabo ku gihugu.

Hagati aho, tubibutse ko tariki ya 04 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora, Mutesi Scovia ariwe wari uyoboye igitaramo cy'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Makanyaga Abdul. Scovia ati " Nyuma y'uko abantu babonye ubuvugizi baba bagomba no kwidagadura." 

Kurikira ikiganiro cyose Scovia yahaye THE CHOICE LIVE