Taylor Swift ari mu rukundo rushya n'uwo yakunze mu myaka 10 ishize

Taylor Swift ari mu rukundo rushya n'uwo yakunze mu myaka 10 ishize

 May 5, 2023 - 04:37

Umuhanzikazi Taylor Swift nyuma yo gutandukana n’Umwongereza Joe Alwyn wamamaye muri sinema, yongeye kuvugwa mu rukundo n'Umwongereza w'icyamamare mu muziki yakunze mu myaka 10 ishize.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Taylor Alison Swift wamenyekanye mu muziki nka Taylor Swift, ku wa 10 Mata 2023, nibwo byatangajwe ko yatandukanye n’Umwongereza Joe Alwyn wamamaye muri sinema bari bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo.

Amakuru yo gutandukana kwa Taylor Swift na Joe Alwyn, yabanje gutangazwa na PageSix aho yavuze ko aba bombi batandukanye muri Werurwe uyu mwaka bakabigira ibanga hagati yabo.

Kuri iyi mpamvu,  Joe Alwyn ubwo yaganiraga na Enterntainment Tonight yemeje aya makuru aho yavuze ko urukundo rwe na Taylor Swift rutabashije gukomeza nk’uko babyifuzaga.

Taylor Swift na Joe Alwyn mu myaka itandatu bakanyujijeho

Abajijwe icyatumye batandukana nyuma y’imyaka itandatu bakundana, Joe Alwyn yasubije ko abantu bose urukundo rwabo rudakomeza biturutse ku gihe bamaranye.

Ku bw'ibyo, Taylor Swift nyuma y’iminsi itari myinshi bitangajwe ko yatandukanye na Joe Alwyn, aravugwa mu rukundo n’umuririmbyi w’Umwongereza, Matty Healy w’imena mu itsinda ririmba Pop, rya The 1975.

Ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko gifite amakuru y’impamo y’urukundo rw’ibanga hagati ya Taylor Swift ndetse n’uyu musore wo muri iri tsinda.

Taylor Swift na Matty Healy baravugwa mu rukundo 

Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Ni iminsi ikiri mibisi y’urukundo rwabo, ariko bariyumva mu buryo budasanzwe. Bwa mbere bashatse gukundana mu myaka 10 yashize ariko ntibyakunda.”

Aba bombi amakuru avuga ko urukundo rwabo ruzajya ku karubanda mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane Taylor afite yise The Eras Tour, giteganyijwe mu Mujyi wa Nashville muri Tennessee muri iyi iki Cyumweru kigiye kuza.

Taylor Swift na Matty Healy bashatse gukundana mu myaka 10 ishize