Gahunda yo gutandukana hagati y’umukinnyikazi wa firime Hiba Abouk n’umukinnyi w’umupira wamaguru Achraf Hakimi, imaze iminsi ari yo nkuru. Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uyu mugore asaba miliyoni 10 z’amayero ku mukinnyi wa PSG, mu gihe we ashaka gutanga ebyiri gusa.
Umugore wa Achraf Hakimi yikomye abamushinja kurarikira amafaranga[Getty Images]
Imbuga nkoranyambaga zanenze Abouk. Rero, ibi byatumye ibitangazamakuru bimuhamagara. Maria Patino, yoherereje Abouk ubutumwa bikurikira abinyujije ku mu bumwa bugufi kuri terefone ye igendanwa: “Biratangaje kubona bagutekereza nk’umuntu ufite umururumba w'amafaranga.
Igisubizo cya Hiba Abouk
Uyu mukinnyikazi wa firime, nyina w’abana babiri yabyaranye na Achraf, yasubije aya magambo mu buryo bwumvikana kandi bukomeye.
Ati: “Iyi si, ishyira imbere abagabo igaca amazi abagore. Tekereza ko kuva dutangira umubano wacu, avuga ko nta mafaranga yigeze yinjiza. Igitangaje, ni uko nari icyamamare kumurusha.”
Ibyo ari byo byose, uyu mugore ukiri muto akomeje guhangana imbere y'abamunenga bamushinja gushaka kwiba ubukungu bw’umugabo we, abinyujije muri gatanya.
Ati: “Icyiza ni uko ntakibabazwa n'ibyo bavuga. Ndashaka kutabyitaho kugira ngo ejo bitagira ingaruka ku muryango wacu. Nizeye ubutabera n’ubwenge busanzwe biri ku ruhande rwanjye.”
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yashyize umutungo we wose mu izina rya nyina, na we watangiye kwikoma Abouk.
Achraf Hakimi yifuza guha umugore we miliyoni ebyiri z'amayero, mu gihe umugore we yifuza 10[Getty Images]
Saida wavuze ko atazi rwose uko umuhungu we yabigenje, yabisobanuye agira ati: “Iyo umuhungu wanjye adakora ibi, ntabwo yari gushobora kurimbura uyu mugore.
Ku ruhande rwe, Abouk ntacyo yavuze kuri iki kibazo, nubwo mu magambo yavuzwe mu kwezi gushize yerekanye ko azahora ku ruhande rw’inzirikarengane, kandi yizera ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza.
