Amafoto ni ayanjye, nafashwe ku ngufu! Moses yasobanuye byinshi kuri filime ye

Amafoto ni ayanjye, nafashwe ku ngufu! Moses yasobanuye byinshi kuri filime ye

 Jan 27, 2023 - 08:23

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yasobanuye ko amafoto agaragara yambaye ubusa ari aye ariko amashusho atariwe uyarimo. Uyu musore kandi yemeye ko yakundanyeho n’umusore, agakundana n’umukobwa gusa na none avuga ko yafashwe ku ngufu n’abagabo babiri b’abera.

Moses Turahirwa nyiri inzu y’imideri iri mu zikomeye muri Africa ya Moshions, nyuma y’iminsi aterwa amabuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho agaragaramo umuntu bikekwa ko ari we aryamanye n’abasore bagenzi be babiri ndetse n’amafoto ye yambaye ubusa, kera kabaye yavuze n’akari i murori.

Moses Turahirwa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo y’igihugu [Radiyo Rwanda] Epa Ndungutse, yabajijwe ku mashusho yasakaye hose, anavuga ko amafoto ari aye.

Moses ati “Amashusho yagaragaye si ayanjye, ni filime mbarankuru y’ubuzima bwanjye, umuntu urimo si njye ariko aba ari mu isura yanjye kuko ibyo aba arimo ni ibyambayeho”.

Moses abajijwe niba ubuzima bwo kuryamana na bagenzi be, uyu mukinnyi wa filime aba abamo niba nawe aribwo abamo, yaturitse ararira.

Moses mu kiniga kinshi, yatangaje ko yafashwe ku ngufu n’abagabo babiri b’abera bityo kugirango asangize abantu igikomere abana nacyo, yahisemo gukina filime mbarankuru.

Moses yavuze ko yafatiwe ku ngufu mu gihugu cy’u Bufaransa, icyakora ngo nyuma yabyo yashatse kwiyahura ariko urupfu rukamuruka.

Moses Turahirwa yemeye ko ashobora kuba akururwa n’abasore bagenzi be ariko na none atarabihamya niba ariyo nzira yahitamo [kubana n’umusore mugenzi we].

Moses ati “Njyewe ntago nita kubyo abantu bavuga, ntago ndi umutinganyi, ntanubwo nzaba we kuko ubutinganyi nzi icyo bivuze.

Abavuga ko ndyamana n’abo duhuje igitsina, ntago aribyo kuko ntago ndatangaza aho mpagaze, byashoboka ko nahitamo gushakana n’umusore cyangwa umukobwa kuko ni amahitamo yanjye kandi sindahitamo”.

Moses yavuze ko ajya ateretwa n’abasore bagenzi be ndetse yanakundanye n’umusore mugenzi we ariko baza gutandukana.

Uyu musore kandi yavuze ko yigeze no gukundana n’umukobwa.

Ati “Byose nabibayemo, nakundanye n’umukobwa ndetse nanakundanye n’umusore, rero ninjya guhitamo nzareba aho nkwiriye ariko kuri ubu nta mukunzi mfite ntanuwo nshaka ndatuje".

Uyu musore yavuze ko byinshi bizaba biri muri filime mbarankuru y’ubuzima bwe kandi iyo filime izaba ivuga ubuzima yabayemo mu bihugu bitatu, U Rwanda, u Bufaransa n’u Butaliyani.

Icyakora yavuze ko yababajwe n’urukundo cyane bikaba bimwe mu byatumye atekereza kwiyahura, bigatuma ajya kwiga mu Butaliyani asize imirimo ye hano mu Rwanda.

Moses avuga ko amafoto yambaye ubusa ari aye kuko ari umwerekanamideri, ajya yifotoza yambaye ubusa akayabika muri telefoni ye ariko yaje kwibwa akaza gushyirwa hanze mu buryo atazi.

Moses Turahirwa avuga ko atita kubyo abantu bavuga kuko kuri we nta Si ibaho, ahubwo umuntu niwe urema Isi ye ndetse n’Ijuru rye.

Moses Turahirwa yemeye ko hari abasore bajya bamutereta, akemera ko baganira rimwe bakanasangira. Uyu musore kandi yavuze ko impamvu yiyise Indaya, ari uko n'ubundi hari ababimwita.