Buri mwaka kuva tariki 07 Mata kugeza tariki 13 Mata abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda baba bari mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatwaye abarenga miliyoni bakoraga mu mirimo itandukanye.
Muri abo bishwe harimo abari abahanzi/abaririmbyi bari bagezweho muri iyo myaka, ndetse n'ubu indirimbo zabo zikaba zicyumvwa kuko zari zuje ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Biragoye ko warondora amazina y'abahanzi bose bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 dore ko bitazwi neza niba bose bazwi, gusa uko iminsi ishira niko bagenda bamenyekana binyuze mu bushakashatsi no gutanga amakuru.
Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Sebanani Andre
Sebanani yari umucuranzi akaba n’umuririmbyi muri Orchestre Impala, ndetse akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti ke indirimbo zitari nke harimo iyitwa ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.
Sebanani yasize umugore we Mukamulisa Anne Marie ariko yaje kwitaba Imana muri Nzeri mu 2015. Abana 4 bari bafitanye bose babashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani azwi mu ndirimbo nyinshi hamwe n’itorero rye Amasimbi n’Amakombe, baririmbaga nta bikoresho bitanga umudiho bifashishije.
Bivugwa ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be hamwe n’abagize umuryango we.
Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue azwi nk'umwe mu bahanzi bari bakomeye baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.
Karemera yari afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n’umubyeyi we mu 1990.
Bizimungu Dieudonné
Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.
Uwimbabazi Agnes
Uwimbabazi Agnes yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.
Bizimana Loti
Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi.
Emmanuel Sekimonyo
Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.
Gatete Sadi
Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.
Rugerinyange Eugène
Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.
Murebwayire Mimir
Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi.
Nyuma yo kubura aba bahanzi ndetse n'abandi batagarutsweho nta kizere cyari gihari ko muzika y'u Rwanda yakongera gukomera. Gusa ibyagezweho mu myaka 29 ishize bitanga ikizere gikomeye ko muzika y'u Rwanda izagera kure, abahari bakusa ikivi abagiye batabashije kusa.