Umugore wa Fireman yavuye mu bitaro

Umugore wa Fireman yavuye mu bitaro

 Mar 15, 2023 - 10:00

Nyuma y'igihe kirekire umugore wa Fireman arembeye mu bitaro kubera impanuka yakoze, yamaze gusezererwa nyuma y'icyumweru abazwe urutirigongo.

Ku wa 8 Gashyantare 2023, nibwo Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bakoze impanuka y’imodoka yatumye uyu mugore avunika urutirigongo.

Charlotte Kabera byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho, yamaze igihe kirekire ategereje kubagwa dore ko n'amafaranga bacaga Kabera kugira ngo abagwe atari make ku buryo yari guhita ayabona.

Nyuma y'igihe, nibwo ku wa 07 werurwe 2023 yabagiwe mu bitaro bya Faisal nyuma y'uko yari avanywe mu bitaro bya gisirikare i kanombe aho yari amaze ukwezi arwariye.

Twagerageje kuvugisha Fireman ngo atubwire byinshi mu gusezererwa kwabo, telephone ye ntiyabasha gucamo ariko ku rundi ruhande nkuko tubikesha Igihe, umugore wa Firemnan yabahamirije ko yamaze gutaha.

Ati “Barambaze, urutirigongo byarakemutse ndetse n’ukuboko kwari kwacomotse nako barakubaze. Bampaye imiti ngiye kunywera mu rugo kandi banyijeje ko nzakira neza.”

Kabera Charlotte umugore wa Fireman yavuze ko yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma y’iminsi mike cyane agezeyo.

Ati “Ndabashimira banyeretse ubunyamwuga mu kazi kabo kandi rwose bakoze iyo bwabaga ngo baramire ubuzima bwanjye. Ni ibintu byatwaye igihe gito kandi byagenze neza.”