Umugabo n'umugore batuye Imana imirambo ibiri

Umugabo n'umugore batuye Imana imirambo ibiri

 Apr 18, 2023 - 10:45

Umugabo n'umugore bemeye gusiga abana ari imfubyi baca imitwe yabo kugira ngo bayiture Imana yabo.

Ubusanzwe mbere mu myaka ya cyera mbere ya Yesu, nibwo abantu bahyaga batanga ibitambo by'imitungo ku mana kugira ngo ibababarire ibyaha byabo.

Ku bakirisitu, bizera ko nyuma y'uko Yesu atwitangiye nta muntu wari kuzongera gutamba ibitambo by'imitungo kuko Yesu ariwe wabaye igitambo cyacu.

Si uko abandi bafite imyemerere itanduakanye na Gikirisitu babyizera, mu buhinde umugabo n'umugore biciye umutwe kugira ngo bayitangemo igitambo ku mana.

Hemubhai Makwana w’imyaka 38 n’umugore we Hansaben w’imyaka 35, biciye imitwe bakoresheje uburyo bwa kera bakoreshaga bagiye kunyonga abakoze ibyaha bagacibwa umutwe bagaramye.

Iki cyuma bakikurambikagaho hanyuma bakamanura ikindi gityaye mu ijosi ku buryo ryahitaga ritakara.

Ibi babikoreye Vinchhiya muri Gujarat mu gihugu cy'uBuhinde ku gicaniro cy'umuriro mu rwego rwo gutambira Imana yabo.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Vinchhiya, Indrajeetsinh Jadeja yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Mbere y'uko aba bombi biyahura kugira ngo bashimishe Imana yabo, babanje kwandika urwandiko basigiye abana babo babiri ndetse n'abavandimwe babo.

Urwo rwandiko rwasabaga abavandimwe babo kwita kuri abo bana babasigiye ndetse no kuzabatoza gusenga nkuko ababyeyi babo babikundaga.