Ibitaramo bya Kanye West bikomeje guhagarikwa 

Ibitaramo bya Kanye West bikomeje guhagarikwa 

 Jun 7, 2026 - 08:36

Igitaramo cy'umuraperi w’icyamamare Kanye West, cyari giteganyijwe kubera mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa tariki ya 11 Kamena 2026, cyahagaritswe burundu nyuma y’igihe hari hatangajwe ko gishobora kwimurirwa ku yindi tariki.

Ibi byemejwe na sosiyete ya Tixr ishinzwe kugurisha amatike, yatangaje ko igitaramo kitakibaye ndetse inamenyesha abafana bari baraguze amatike ko amafaranga yabo bazayasubizwa.

Ihagarikwa ry’iki gitaramo rikomeje kongera impungenge ku hazaza h’ibitaramo bya Ye ku Mugabane w’u Burayi, nyuma y’uko n’ibindi bitaramo yari yarateganyije mu bihugu bitandukanye bitabashije kuba.

Mu mwaka wa 2026, ibikorwa bya Ye byo gutaramira mu Burayi byagiye bihura n’imbogamizi zitandukanye, aho ibitaramo byinshi byamaze guhagarikwa cyangwa bikaburizwamo ku mpamvu zirimo ikibazo cy’umutekano, imyiteguro ndetse n’impaka zikomeje kuvugwa kuri uwo muhanzi.

Kanye West aherutse gukorera igitaramo muri Turkey kitabirwa n'abantu benshi

Mu bihugu byagaragayemo ibyo bibazo harimo u Butaliyani, Poland, u Buhinde ndetse n’ahandi, aho abafana benshi bagaragaje ko batewe impungenge no gukomeza gusubikwa kw’ibitaramo bye.

Hari bamwe mu bafana bakomeje gusaba Ye gusaba imbabazi ku magambo atandukanye yagiye atangaza mu bihe byashize, bavuga ko bishobora kumufasha kongera kwakirwa neza mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi.

Nubwo bimeze bityo, Ye akomeje gukora ibitaramo mu bihugu bimwe na bimwe bikimwakira. Mu minsi ishize yakoze igitaramo gikomeye muri Turukiya, cyabereye kuri Stade ya Atatürk Olympic Stadium yo mu mujyi wa Istanbul, aho bivugwa ko cyitabiriwe n’abafana basaga 118,000.

Kanye West ibitaramo bye bikomeje kugenda bihagarikwa