Davido agiye kwisubiza indirimbo ze

Davido agiye kwisubiza indirimbo ze

 Jun 1, 2026 - 14:34

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido yatangaje ko afite gahunda yo kongera kwisubiza uburenganzira bwose ku bihangano bye kuri ubu biri mu maboko ya sosiyete icuruza umuziki ya Sony Music.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Long Form, aho yasobanuye ko gutunga uburenganzira ku bihangano byawe ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane umuhanzi ashobora kugira muri iki gihe.

Davido yavuze ko nubwo afite amasezerano meza n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, hari ikintu kimwe abona kiruta ibindi byose, aricyo kuba nyiri indirimbo zawe mu buryo bwuzuye. Yemeza ko ari yo mpamvu ari gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere kwegukana uburenganzira ku ndirimbo ze mbere yo guhagarika umuziki.

Yagize ati: “Mfite amasezerano meza mu muziki, ariko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi nko gutunga ibikorwa byawe. Ndateganya kongera kubona uburenganzira ku bihangano byanjye biri muri Sony vuba. Nimbigeraho, buri mwana wanjye nzamuha indirimbo ze kugira ngo azakomeze kubona amafaranga azikomokaho na nyuma y’uko nzaba narasezeye ku muziki.”

Icyakora, Davido yavuze ko impamvu nyamukuru ituma ashaka kwegukana ibyo bihangano atari amafaranga gusa, ahubwo ko ari kugira ngo yubakire abana be ejo hazaza harambye yifashishije umuziki. Yifuza ko indirimbo yakoze mu rugendo rwe rw’umuziki zizakomeza kubyara inyungu zifasha umuryango we imyaka myinshi iri imbere.

Uyu muhanzi yagaragaje ko abahanzi bakwiye kurushaho gusobanukirwa uruhande rw’ubucuruzi rw’umuziki, kuko kugira uburenganzira ku bihangano ari cyo gishingirwaho mu kubaka umutungo urambye kuri bo.

Naramuka ageze ku ntego ye, Davido azaba yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bahisemo kubaka umurage wabo binyuze mu gutunga ibikorwa byabo no kubisigira imiryango yabo nk’inkingi y’ubukungu bw’igihe kirekire.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien