Ishyari ni ishyano! Ibyo Bizarrap yakoreye Shakira ni agahomamunwa

Ishyari ni ishyano! Ibyo Bizarrap yakoreye Shakira ni agahomamunwa

 May 19, 2023 - 10:47

Nyuma yo gukorana indirimbo na Shakira igakundwa cyane, Bizarrap arashinjwa ishyari.

Producer Bizarrap ukomoka muri Argentine ni umwe mu bazwi cyane mu ruganda rwa muzika, gusa “Music Sessions #53” indirimbo yakoranye na Shakira, yatumye izina rye rirushaho kumenyekana ku isi yose. Ariko hari ikintu cyateye umujinya abakunzi be ndetse bakanamunenga. Icyo nta kindi, ni uko ubwo yari mu gitaramo muri Mexico, yasabye abantu kutaririmba iyo ndirimbo.

Producer Bizarrap yasabye abafana kutaririmba indirimbo yakoranye na Shakira 

Muri ibi birori by'iserukiramuco rya Tecate Emblema, Bizarrap yigaragaje kugira ngo ashimishe ibihumbi by’abaturage bari bitabiriye, maze atangira gucuranga iyi ndirimbo ye na Shakira, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 500 mu mezi ane gusa  isohotse.

Icyakora, ibintu ntibyakomeje kuba byiza kuri Bizarrap, ubwo yasabaga abari aho gusimbuka ubwo yacurangaga iyi, ariko bigakorwa nta muntu n’umwe urimo kuyiririmba. Mu mashusho yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo wo muri Argentine, yumvikanye  asaba abitabiriye bose kutaririmba iyi ndirimbo.

Ibyo Bizarrap yakoze birimo no gukura amajwi ya Shakira mu ndirimbo ubwo yayicurangaga, biravugwa ko ari ishyari 

Yagize ati:"Noneho niba Mexico muri abambere, ndashaka ko abantu bose basimbuka, nta kuririmba cyangwa ikindi kintu cyose, gusimbuka gusa.” Byari amagambo ya producer mu gihe iyi indirimbo yakunzwe yakoranye na Shakira yacurangwaga, ibintu batumye benshi bamunenga ndetse hakazamuka n’ibihuha ku bijyanye n'umubano w’uyu mugabo n’uyu muhanzikazi wo muri Colombia.

Ese haba hari ikibazo hagati ya Bizarrap na Shakira?

Mu bihuha byavutse, havuzwe ko Bizarrap ashobora kuba afitiye ishyari uyu muririmbyi wo muri Colombia, akaba ari na yo mpamvu yakase igice Shakira yaririmbye mu ndirimbo ubwo yayicurangaga muri Mexico. Abamunenga, bavuze uko yamenyekanye ku isi yose abikesheje iyo ndirimbo yakoranye na Shakira, abandi bakavuga ko basigaye bafite bifuza kuririmba “Music Sessions #53” nyuma yo kubabuza kuyiririmba mu gitaramo.