Aho Davido yakuye igitekerezo cya Alubumu ye iheruka

Aho Davido yakuye igitekerezo cya Alubumu ye iheruka

 May 21, 2023 - 04:46

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yatangaje ko umwana we w'umuhungu watabarutse ari we watumye yandika alubumu ye ya Kane kandi ngo ntibyamuciye intege ahubwo byaramukomeje.

Umuririmbyi wa Afrobeats David Adeleke, uzwi nka Davido, yatangaje ko umuhungu we Ifeanyi Adeleke witabye Imana ariwe yakuyeho inganzo yo kwandika alubumu "Timeless".

Mu kiganiro Davido aheruka kugirana na Real 92.3 FM, yagize ati " Inganzo yange isobanuye byinshi ku buzima bwange. Nabuze umuhungu wange umwaka ushize. Nkunda ibimera urugero nk'ibiti, kandi inyamaswa nkunda cyane ni inzovu."

Igifuniko cya alubumu Timeless 

Ati" Niba mwitegereza igifuniko cya alubumu Timeless, mubonaho inzovu, ibiti byinshi, ndetse kandi mubonaho n'inyoni ku ruhande rw'ibumoso; biriya bishushanya ngewe."

Davido akaba yaratangaje ko zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu yazanditse ubwo umwana we yari akimara gutaburuka.

Inganzo ya Alubumu Timeliness ya Davido yavuye ku muhungu we watabarutse

Ifeanyi Adeleke umuhungu wa Davido yitabye Imana ku myaka 3 mu Kwakira 2022, ubwo yagwaga muri pisine mu rugo rwabo ruherereye kuri Banana Island mu mugi wa Lagos muri Nigeria.

Icyakora nubwo yavuze ko yakoze iyi alubumu mu gahinda kenshi k'umuhungu we, akomeza avuga ko bitamuciye intege, ahubwo byamuteye imbaraga zo gukora cyane.