Bwiza ukorera umuziki mu nzu ifasha abahanzi n'abahanzikazi ya Kikac yasobanuyeko agiye kumara amezi abiri mu bukangurambaga bwo gutera ibiti ibihumbi 200 mu gihugu hose.
Uhujimfura Claude ureberera inyungu za Kikac yabwiye umunyamakuru wa Thechoicelive ko Bwiza yahuye n'Abasikawuti bakagirana ibiganiro. Ati :"Bwiza asanzwe ari umusikawuti. Barahuye baraganira n'uyobora abasikawuti bo mu Rwanda ndetse yabaye intumwa nkuru yabo (Brand Ambassador) ku buryo bagiye gukorana mu mishinga we wo kubungabunga ibidukikije".
Bwiza afite umushinga wo kubungabunga ibidukikije. Kuri ubu agiye gutangira ubukangurambaga yise "Igiti mu rugo".


Amafoto.
Reba indirimbo nshya ya Bwiza
