Spice yemeje ko atwite

Spice yemeje ko atwite

 Mar 16, 2023 - 05:48

Umunya-Jamaica Umwamikazi wa Dancehall Spice, yemeje ko yenda kwibaruka vuba aha.

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Jamaica Grace Latoya Hamilton wamenyekanye nka Spice, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko atwite umwana wa Gatatu.

Ubwo yari ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yapositinze ifoto ye maze yandikaho, ati "Imana yangiriye neza cyane." 

Ku bw'ibyo, abakunzi be bakaba bakibona iyo foto bamwishimiye cyane bamwoherereza amagambo meza yo kumushimira.

Umwamikazi wa Dancehall Spice utwite umwana wa Gatatu 

Abakunzi b'uyu muhanzikazi bakaba biruhukije, dore ko mu Kwakira 2022, uyu muhanzikazi yarembye cyane bigashavuza benshi.

Ikindi kandi, Spice akaba yatangaje ko Umuraperi mugenzi we Khaotic ariwe se w'umwana we wa Gatatu.

Umuhungu mukuru wa Spice akaba yaravutse 2007 ndetse n'umukobwa wavutse 2011.

Tugarutse gato, Spice wiswe Umwamikazi wa Dancehall, akaba ari mu bahanzi bakomeye muri Jamaica mu binyacumi bishize.

Ikindi kandi, akaba yaranatoranyijwe mu bihembo bya Grammy awards ku nshuro ya 64 bitangirwa muri USA.