Umukobwa wa Beyonce  yasize inkuru mu gitaramo

Umukobwa wa Beyonce yasize inkuru mu gitaramo

 May 12, 2023 - 12:46

Uko Beyonce yasize inkuru nyuma y'umunsi wa mbere wa "Renaissance", ninako umukobwa we na we yatangazaga benshi.

Ijoro ritangiza urugendo rwa "Renaissance" rwa Beyoncé rwajyanye abafana mu bicu, atari kubera ibikorwa bitangaje by’uyu muhanzikazi gusa, ahubwo no kugaragara k'umukobwa we w'imfura, Blue Ivy Carter. Uyu mwana w'imyaka 11, yabonywe n’umufana mu bari bateraniye aho, bigaragra ko amaze gukura rwose kandi n’imyambarire ye yivugiraga.

Blue Ivy akomeje kwigarurira imitima ya benshi[Getty Images]

Mu mupira munini, ipantaro yuzuye imifuka, n'amaherena ya zahabu, Blue Ivy yari ahagaze iruhande rwa se, Jay Z, witegerezaga  umugore we Beyoncé yikaraga ku rubyiniro  i Stockholm, muri Sweden.

Abafana bihutiye gutanga ibitekerezo ku buryo uyu mwana yagaragaye, bavuga ko Blue Ivy asa cyane na nyina, ubwo yari akiri muto

Beyoncé yasize abafana ibyishimo ari byose, mu ruzinduko rwa “Renaissance”, nubwo  ikirenge kitari kimeze neza.

Nubwo Blue Ivy yigaruriye amaso ya rubanda muri iki gitaramo, imikorere ya Beyoncé yatumye abafana batangara kuko yabaririmbiye zimwe mu dirimbo ze zakunzwe, anahinduranya imyambaro inshuro nyinshi. Icyakora, abafana bamwe babonye ko yagowe no kubyina nkuko byari bisanzwe, bituma abantu bavuga ko ashobora kuba ari imvune afite mu kirenge yamukomye mu nkokora.

Beyonce, kimwe n'umukobwa we basize abakunzi bishimye nyuma yo kubataramira[Getty Images]

Nubwo hari ibi bihuha, Beyoncé yerekanye ko akiri imbaraga zigomba kwitabwaho ku rubyiniro, agaragaza impano ye idasanzwe n'ishyaka rye mu muziki. Urugendo rwa “Renaissance” ruteganijwe kumara iminsi irenga 50, ruhagarara mu mijyi y’Uburayi mbere yo kwerekeza muri Amerika. Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushyigikira alubumu ya karindwi ya Beyoncé, yise “Renaissance,” yasohotse muri Nyakanga 2022.

Abafana bafite amashyushyu yo kureba icyo ejo hazaza hateganirije Blue Ivy, usa nk’uwakurikije  inzira y'ababyeyi be, mu buryo agaragaramo, n’uburyo akomeje kwigarurira imitima ya benshi.