Umutoni Assia yakiriwe n’umukunzi we muri America- Video

Umutoni Assia yakiriwe n’umukunzi we muri America- Video

 Oct 2, 2022 - 06:04

Umukinnyi wa filime nyarwanda Umutoni Assia yasesekaye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yasanze umukunzi we uherutse kumusaba akanamukwa.

Umutoni Assia ufite izina rinini muri Sinema nyarwanda by’umwihariko mu bakinnyi bahiga abandi mu gitsinagore, yamaze guhura n’umukunzi we witwa Uwizeye Mohammed utuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America akaba aherutse kumusaba akanamukwa.

Ku munsi w’ejo nibwo The Choice Live twabagejejeho inkuru y’igenda rya Assia werekeje muri America kuwa 30 Nzeri 2022 aho yari asanze umugabo we bitegura gukora ubukwe.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Mu mashusho agaragaza Umutoni Assia n’umusore bakundana, yamwakiriye amuhereza indabo. Bigaragara ko aba bombi bari bishimiranye.

Nyuma y’uko The Choice Live imenye amakuru ahamya ko Uwizeye Mohammed yasabye akanakwa Umutoni Assia kuwa 30 Nyakanga 2022, The Choice Live twaje kumenya andi amakuru avuga ko aba bombi bashobora gukora ubukwe mu Ukuboza 2022.

Umutoni Assia azwi cyane muri sinema nyarwanda by’umwihariko ni umwe muri ba rwiyemezamirimo dufite muri uru ruganda kuko afite filime ze ku giti cye yatunganyije zirimo “Gatarina” “Online Love” n’izindi.