Rick Ross yasabye ubufasha Navy Kenzo

Rick Ross yasabye ubufasha Navy Kenzo

 May 1, 2023 - 05:40

Umuraperi Rick Ross ukomoka muri America, yasabye itsinda rya Navy Kenzo ryo mu gihugu cya Tanzania ko basubiranamo indirimbo yabo yitwa sip and whine.

Nyuma yo gukorana na Diamond indirimbo bise Waka Waka, Rick Ross yagaragaje ko yaryohewe no gukorana n'abahanzi bo mu gihugu cya Tanzania. 

Ubwo bari mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram mu buryo bwa Live, Rick Ross yaganiraga n'itsinda ry'ahanzi ndetse bakanabyina muri Tanzania aribo Navy Kenzo yabasabye ko bakorana indirimbo. 

Ni indirimbo imaze iminsi itatu igiye hanze bise Sip and whine aho Rick Ross yavuze ko iyo ndirimbo ari nziza ndetse anasaba ko yazashyiramo imirongo ye muri iyo ndirimbo.

Navy Kenzo yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Katika bakoranye na Diamond Platnumz, kamatia, madness ndetse n'izindi zitandukanye. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)