Urubanza rwa Titi Brown rwasubitswe

Urubanza rwa Titi Brown rwasubitswe

 Feb 8, 2023 - 08:55

Urubanza ruregwamo umubyinnyi Titi Brown rwongeye gusubikwa rwimurirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure aho bikekwa ko icyo cyaha yagikoze ku wa 14 Kanama 2021 ubwo uyu mwana yari afite imyaka 17.

Nyuma y'uko urubanza rwa Titi Brown rusubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rwari rwashyizwe ku wa 08 Gashyantare 2023 ariko ntirwabaye kubera ko umucamanza yagize impamvu z'amasomo ntiyabasha kuboneka.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko ahita ajuririra uwo myanzuro kugeza magingo aya akaba atari yahamwa n'icyaha cyangwa se ngo abe umwere.

Titi Brown ashinjwa kuba yarasambanyije umwana utari wuzuza imyaka y'ubukure akamushuka akava ku ishuri abeshya ko agiye kwa nyirarume ariko agahita ajya kwa Titi Brown mu karere ka Kicukiro ndetse bakanaryamana.

Uyu mwana yaje kujya kwisuzumisha mu bitaro bya Kibagabaga ibizami bafashe basanga bihuye n'ibya Titi Brown gusa nyuma kubwimvikane aza gukuramo inda kubera ko yari atari yakura ngo ageze igihe cyo kubyara.

Titi Brown azasubira imbere y'urukiko ku wa 22 gashyantare 2023