Grammy Awards 2023: Beyoncé yakuyeho agahigo k’umugabo we Jay_Z

Grammy Awards 2023: Beyoncé yakuyeho agahigo k’umugabo we Jay_Z

 Nov 16, 2022 - 08:13

Umunyabigwikazi mu muziki ku Isi hose yaciye agahigo kari gafitwe n’umugabo we Jay_Z ko guhatana inshuro nyinshi muri ibi bihembo aho yagejeje 88.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki 15 nibwo Recording Academy [Grammy awards 2023] yari ihanzwe amaso abantu bategereje kureba uko abantu bahataniye ibi bihembo bifatwa nk’ibyambere mu bikomeye ku Isi mu guhemba ababaye indashyikirwa mu gisata cy’ubuhanzi.

Ni ibihembo bishimira baba baritwaye neza umwaka wose.

Ni ibihembo bivugisha benshi bitewe n’uko umuntu wese ukora mu gisata cy’umuhanzi arota kubigaragaramo.

Byasize umuhanzikazi Beyoncé abaye undi wundi yongera uduhigo kutwo yari asanzwe afite aba umuhanzi uhatanye inshuro nyinshi muri ibi bihembo, agahigo kari gafitwe n’umugabo we Jay_Z.

Muri ibi bihembo, Beyoncé yahatanye mu byiciro icyenda, ibintu bimugira umuhanzi uhatanye mu byiciro byinshi muri uyu mwaka wa Grammy Awards 2023.

Beyoncé yaje ahatanye mu byiciro icyenda akurikirwa na Kendrick Lamar ufite ibyiciro umunani, Adele na Brandi Carlile bafite ibyiciro bitandatu.

Ibi byiciro icyenda umuhanzikazi Beyoncé ahatanyemo birimo “Best Song Written For Visual Media’ “album of the year’ “Song of the Year’ “Record of the Year’ “Best Dance/ Electronic Recording” n’ibindi byatumye aba umuhanzi wa mbere uhatanye inshuro 88 aho anganya n’umugabo we Jay_Z nawe umaze guhatana inshuro 88.

Mbere y’itangazwa ry’ibi bihembo umuraperi Jay_Z niwe wari uyoboye uru rutonde aho yari amaze guhatana inshuro 83 mu gihe Beyoncé we yari amaze guhatana inshuro 79.

Ubwo Beyoncé yabona ibyiciro icyenda akagira 88 , Jay_Z yabonye bitanu bituma banganya 88 bose.

Beyoncé yaciye agahigo kari gafitwe n'umugabo we Jay_Z