Mutesi Jolly yasabiye umugisha Platin

Mutesi Jolly yasabiye umugisha Platin

 Apr 26, 2023 - 06:18

Nyampinga w'u Rwanda 2016 yasabiye umugisha abantu bose barera abana batari ababo baba babizi cyangwa ase batabizi nyuma y'uko amakuru amenyekanye ko Platin arera umwana utari uwe.

Hirya no Hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gutaramira ku muryango wa Platin n'umugore we batabanye neza nyuma y'uko Platin amenye ko umwana afitanye n'umugore we atari uwe.

Amakuru yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z'iki cyumweru aho bivugwa ko Umugore yashwanye n'umukozi wabo aho kugira ngo umukozi agende, abanza gusiga amennye amabanga yose umugore yari yarahishe umugabo.

Uyu mukozi yabwiye Platin ko ubwo yari muri Leta zunze ubumwe z'Amerika hari undi mugabo wajyaga aza kurara mu rugo rwe ubwo umugore yemera ko uwo mugabo yahazaga koko.

Ubwo bapimishaga DNA, basanze n'umwana atari uwa Platin na Olivia bashakanye ndetse kuva ubwo amakuru avuga ko nta kindi Platin ashaka uretse gatanya.

Mu gihe hatangwa gatanya, Platin yagabana imitungo ye yose na Olivia 50/50 nkuko amategeko abitegeka cyangwa se akaba yaba yaramenye ubwenge mbere y'igihe nka Hakimi.

Mu butumwa Miss wa 2016 Mutesi Jolly yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabiye umugisha buri muntu wese ukora cyane avunika kugira ngo abashe gutunga umwana utari uwe yaba abizi cyangwa se atabizi.

Platin yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Dream Boys ndetse nyuma yo gushwana na TMC, Platin yatangiye kuririmba ku giti cye aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka mbega byiza, shumuleta n'izindi zitandukanye.