Kardashians rurageretse n'abaharanira uburenganzira bw'inyamaswa

Kardashians rurageretse n'abaharanira uburenganzira bw'inyamaswa

 Apr 22, 2023 - 23:04

Aba-Kardashians barasabwa gutanga ibyo batunze byose bikoze mu bikomoka ku nyamaswa.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamanswa PETA urahamagarira umuryango w’aba-Kardashians, gutanga ubwoya n’ibicuruzwa bikozwe mu mpu z’inyamanswa ku batagira aho baba. Umuryango w’ibyamamare ku matereviziyo, ugurisha ibintu byinshi bikoze mu bwoya n’impu z’inyamaswa, ku isoko ryabo ryo kuri murandasi, Kardashian Kloset, n’ubwo bari baratangaje ko bahagritse gukoresha ibi bicuruzwa.

Kim Kardashian mu bafite ibyo basabwa gutanga byinshi[Getty Images]

PETA yifuza ko imyenda ihenze cyane ikoze mu ruhu hamwe n’ibikapu bibitswe n’uyu muryango, bishyikirizwa imiryango ibishinzwe, bigakoreshwa  mu uburezi cyangwase bigakwirakwiza mu bantu badafite amazu, impunzi, n’abandi bakeneye ubufasha kurusha abandi.

Kim Kardashian, wavuze ko atacyambara ibikoze mu ruhu, afite ibicuruzwa 13 bigurishwa, birimo amakote ya mink fur, amajipo y’uruhu rwa python, n’ibikapu bikoze mu ruhu rw’ingona, bifite agaciro k’ibihumbi by’amadorari.

PETA avuga ko gitera mubi cyane, ari Kim Kardashian. Muri 2019, yavuze ko ahagaritse kwambara imyambaro yo mu bwoya bw’inyamaswa, nyuma n’ubundi yo gushyirwa ku gitutu na PETA, ariko ngo ari mu bagurisha byinshi.

Kourtney Kardashian na Khloé Kardashian ni bo bivugwa ko batabangamira inyamaswa mu muryango wabo[Getty Images]

Umuyobozi wungirije wa PETA, Lisa Lange, mu ijambo rye yagize ati: “Nta kintu na kimwe gishobora gukuraho ububabare bw’imbwebwe, minks, inzoka, na alligator byishwe kugira ngo bakore amakoti cyangwa inkweto, ariko Aba-Kardashians byibuza bashobora  gukoresha neza ibyo bintu.” Uyu muryango wasabye umuryango w’aba-Kardashians gutanga ibyo bikoresho byose byakozwe bahitanye ubuzima bw’inyamaswa, ku bakene n'abakeneye ubufasha.

Nubwo bimeze bityo, Aba-Kardashians ntabwo barenze ku mategeko

Nubwo Aba-Kardashians batigeze barenga ku itegeko iryo ari ryo ryose  bagurisha ibindi bicuruzwa byabo, Californiya iherutse guhagarika kugurisha no gukora ibicuruzwa mu bwoya bw’inyamaswa mu rwego rwo guhagarika ubucuruzi bw’ubwoya. Nyamara, Leta yemerera gusonera ibicuruzwa bimwe na bimwe byerekana imideli bikorwa mu bikomoka ku ngona.

Birakwiye ko tumenya ko ibirango byinshi by'ingenzi byerekana imideri, byamaze gutera umugongo gukoresha impu n'ubwoya. Prada, Gucci, Chanel, na Versace ni ingero nkeya gusa mu birango byaciye ukubiro no gukoresha ubwoya bw’inyamaswa. Mu 2018, Donatella Versace yaragize ati: “Sinshaka kwica inyamaswa kugira ngo nkore imyenda. Ntabwo numva ari byiza.”

Kylie Jenner na we ngo inyamaswa aziri bubi yishakira amafaranga [Getty Images]

Mu gihe bamwe mu bagize umuryango wa Kardashian bafashe icyemezo cyo kwita ku nyamaswa, aho Khloe na Kourtney batigeze bagurisha ibicuruzwa byo mu bwoya cyangwa uruhu rw’inyamanswa, abandi bakomeje kugurisha ibyo bicuruzwa.

Kylie Jenner, ni umwe mu batungwa agatoki n’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa, nyuma yo kugaragara yambaye imyambaro ikozwe mu bwoya no mu ruhu rw’inzoka. Yagurishije kandi ibintu nk’isakoshi zo mu ruhu rw'ingona ku madorari 16,999, ndetse n’ibindi bikapu bikoze muri urwo ruhu, ku madorari 65.000.