Umuhanzikazi Megan Thee Stallion na Romelu Lukaku basize inkuru mu bukwe

Umuhanzikazi Megan Thee Stallion na Romelu Lukaku basize inkuru mu bukwe

 May 30, 2023 - 10:59

Umuhanzikazi Megan Thee Stallion yasize abantu bajujura nyuma yo kumubonana na Lukaku bihugitse.

Rutahizamu w’ikipe ya Inter Milan, Romelu Lukaku yagaragaye ari kumwe n'umuhanzikazi Megan Thee Stallion, ubwo yari mu bukwe bwa mugenzi we ku wa Mbere. Bombi bareberwa inyungu na Roc Nation, ikigo kirebera inyungu abahanzi n’abakinnyi, kikaba na label ifitwe n’umuraperi Jay-Z, bishoboka cyane ko ari na yo mpamvu bahuye.

Romelu Lukaku na Megan Thee Stallion baciye amarenga y'urukundo 

Stallion w'imyaka 28, aherutse kwitabira umukino wa Inter Milan, nubwo nta cyemeza ko akundana n'uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru, uherutse gutandukana n'umukunzi bari bamaranye imyaka itanu, Sarah Mens.

Megan yakundanye n'umuraperi mugenzi we Pardison Fontaine imyaka irenga ibiri, mbere yuko ibihuha byo gutandukana bigaragara muri Gashyantare nyuma yo  kumukura mu nshuti ze ku mbuga nkoranyambaga(unfollow).

Lukaku w’imyaka 30, ntabwo akunze gushyira hanze byinshi ku buzima bwe bwite, ariko aherutse guhishura ko afite umwana wa kabiri w'umuhungu, Jordan w’umwaka umwe, wiyongera kuri  Romeo w’imyaka itanu. Yabitse iri banga mu gihe kirenga umwaka.

Ntibiramenyekana niba aba bombi bitabiriye ubukwe bwa rutahizamu w’ikipe ya Inter Milan, Lautaro Martinez, nk’abakunzi, ariko byanze bikunze bafitanye umubano udasanzwe.

Lionel Messi n'umugore we Antonela Roccuzzo, bari mu bagombaga kuba bitabiriye ubu bukwe bwa mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu ya  Argentina.

Amakuru amwe avuga ko bahuzwa no kuba bose bareberwa inyungu na Jay-Z 

Ubukwe bwabereye muri hoteri y’inyenyeri eshanu i Como, mu Butaliyani. Byari biteganijwe ko abashyitsi barenga 120 ari bo bagomba kwitabira.

Martinez, 25, yashakanye na Agustina Gandolfo, umunyamideli wo muri Argentina,  umurusha umwaka umwe.