Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwiha amenyo y'abasetsi

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwiha amenyo y'abasetsi

 Apr 26, 2023 - 17:32

Ibya Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez, bikomeje kuba bibi.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwenyegeza ibihuha bivuga ku mubano wabo, Nyuma yo gutonganira bikomeye  mu ruhame, ubwo berekezaga mu ndege.

Hashize iminsi bivugwa ko umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez uri  mu byago.

Ibya Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bikomeje kuba agatereranzamba[Getty Images]

Kuva Cristiano Ronaldo yagera mu ikipe ya Al Nassr, havuzwe ko umubano ushobora kuba usigaye wubatse ku musenyi.

Vuba aha, ibitangazamakuru byo muri Portugal, byafashe aya makuru nk’ukuri kandi byemeza mu buryo butaziguye ko Cristiano amaze kurambirwa uyu munyamideri.

Muri urwo rwego, hasohotse konti nshya isa nkaho yiyongera kuri ibyo bihuha bivuga ku bubi bukabije bw’abashakanye.

Gutonganira ku kibuga cy’indege

Umutangabuhamya yavuganye n’umunyamakuru wo muri Espagne, Abel Planelles kugira ngo amubwire ibintu byose uko byagenze hagati y’ibi byamamare. Yamubwiye ko habayeho intonganya zikomeye, mbere gato yo gufata indege.

Yagaragaje kandi uko buri wese muri bo yitwaye nyuma y’izi ntonganya zikomeye.

Umutangabuhamya yagize ati: “Bari bafite induru ndende  mbere yo kujya mu ndege.”

Ibindi bitangazamakuru na byo byakurikiranye iki kibazo, nk’uko byatangajwe na El Futbolero, bivugwa ko Cristiano Ronado ababajwe n’imyitwarire ya Georgina kandi yumva  uyu mukunzi we akomeje gukabya  kwikunda.

Umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez uri mu mazi abira

Ariko, amakuru akomeye yaturutse kuri Leo Caeiro, inshuti magara ya nyina w’uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru.

Georgina Rodriguez amaze iminsi atamerewe neza[Getty Images]

Caeiro ati: “Maze iminsi mbivuga ko batabanye neza kandi bashobora gutandukana. Yaramurambiwe. Uku ni ko kuri.”

Caeiro ndetse yavuze ko nta bukwe buzabaho, ndetse ngo bari kumwe gusa kubera ubucuruzi.”