Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwenyegeza ibihuha bivuga ku mubano wabo, Nyuma yo gutonganira bikomeye mu ruhame, ubwo berekezaga mu ndege.
Hashize iminsi bivugwa ko umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez uri mu byago.
Ibya Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bikomeje kuba agatereranzamba[Getty Images]
Kuva Cristiano Ronaldo yagera mu ikipe ya Al Nassr, havuzwe ko umubano ushobora kuba usigaye wubatse ku musenyi.
Vuba aha, ibitangazamakuru byo muri Portugal, byafashe aya makuru nk’ukuri kandi byemeza mu buryo butaziguye ko Cristiano amaze kurambirwa uyu munyamideri.
Muri urwo rwego, hasohotse konti nshya isa nkaho yiyongera kuri ibyo bihuha bivuga ku bubi bukabije bw’abashakanye.
Gutonganira ku kibuga cy’indege
Umutangabuhamya yavuganye n’umunyamakuru wo muri Espagne, Abel Planelles kugira ngo amubwire ibintu byose uko byagenze hagati y’ibi byamamare. Yamubwiye ko habayeho intonganya zikomeye, mbere gato yo gufata indege.
Yagaragaje kandi uko buri wese muri bo yitwaye nyuma y’izi ntonganya zikomeye.
Umutangabuhamya yagize ati: “Bari bafite induru ndende mbere yo kujya mu ndege.”
Ibindi bitangazamakuru na byo byakurikiranye iki kibazo, nk’uko byatangajwe na El Futbolero, bivugwa ko Cristiano Ronado ababajwe n’imyitwarire ya Georgina kandi yumva uyu mukunzi we akomeje gukabya kwikunda.
Umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez uri mu mazi abira
Ariko, amakuru akomeye yaturutse kuri Leo Caeiro, inshuti magara ya nyina w’uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru.
Georgina Rodriguez amaze iminsi atamerewe neza[Getty Images]
Caeiro ati: “Maze iminsi mbivuga ko batabanye neza kandi bashobora gutandukana. Yaramurambiwe. Uku ni ko kuri.”
Caeiro ndetse yavuze ko nta bukwe buzabaho, ndetse ngo bari kumwe gusa kubera ubucuruzi.”