Snoop Dogg yatunguye abantu avuga ikintu kimunezeza cyane

Snoop Dogg yatunguye abantu avuga ikintu kimunezeza cyane

 Feb 2, 2023 - 11:17

Umunyamerika Snoop Dogg yavuze ko agira ibyishimo agiterwa n'intsinzi y'ikipe ya Basketball ya Lakers, avuga ko "Imuzamurira umuvuduko w'amaraso'

Umwe mu bahanzi bubatse izina muri America ndetse no ku isi hose, Snopp Dogg yahishuye ko nubwo akuze ndetse amaze Igihe yariyeguriye ikipe ikina basketball ya Lakers ibarizwa muri NBA ko nanubu ariho akura ibyishimo bisendereye.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko Lakers yo muri Los Angeles yari imaze kubona insinzi mu ijoro ryo ku wa kabiri nawe ahita agaragaza ko yishimiye iyo nsinzi kandi ko icyo gihe aba ameze neza iyo Lakers yatsinze.

Nubwo ku myaka afite atakabaye kuba akiri umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane ku ikipe ya basketball Kandi nawe ajya atanga ibyishimo ku bakunzi be, Snoop Dogg yasangije abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram amashusho y'ibyishimo yarimo nyuma y'ibyo nsinzi.

Yagize ati "Uzi icyo kumwenyura bisobanura, abakinnyi ba Lakers batsinze. Yego! Twabonye inzira! Mana, ni ukuri mungeze ahantu kandi muzanzamurira umuvuduko w'amaraso. Mana we, mushake uko mujya mutsinda buri joro, ndakuze byo kuba ngishimishwa n'ibi bintu."  

Snoop Dogg aherutse kugura inzu itunganyirizwamo umuziki yatangiriyemo https://www.thechoicelive.com/snoop-dogg-yaguze-inzu-yumuziki-yatangiriyemo-urugendo-rwa-muzika

Snopp Dogg biteganyijwe ko azitabira nk'umufana mukura wa Lakers mu mukino izakina n'ikipe ya New Orleans Pelicans izaba ifanwa n'umunyarwenya Pete Davidson, ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare i Las Vegas, ndetse akazaba ari kumwe n'umutoza mukuru wa NFL, Peyton Manning.

Snoop Dogg ni umufana ndetse n'umukunzi wa Lakers w'akadasohoka ndetse yishima cyane iyo yabonye insinzi.