Ku wa kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2023, umuryango wa AKA wagaragaje mu nyandiko yanditse ku mbuga nkoranyambaga za nyakwigendera umuraperi ko azashyingurwa mu muhango wihariye ku wa gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2023.
Uyu muhanzi yitabye Imana ku wa 10 Gashyantare 2023 aho yishwe arashwe.
https://thechoicelive.com/umuhanzi-wumunyafurika-yepfo-yishwe-arashwe
Magingo aya police y'Afurika y'Epfo mu gace ka Kwazulu Natal ikaba iri gukora iperereza kubaba baragize uruhare mu iraswa ry'uyu muhanzi .
Mbere y'uko AKA apfa yari umwe mu baraperi beza muri Afurika bafite ibihembo byinshi akaba n'inyingi ya mwamba mu njyana ya Hip Hop muri Afurika y'Epfo .
AKA akaba azashyingurwa Sandton Convention Centre muri Afurika y'Epfo nk'uko byatangajwe na Papa we Tony Forbes akaba ari nawe muvugizi w'umuryango ku munsi w'umuhango wo kumuherekeza.
