Bari kwinjirana ingoga, Mimi Martine yinjiye mu muziki

Bari kwinjirana ingoga, Mimi Martine yinjiye mu muziki

 Apr 15, 2023 - 09:26

Umuhanzikazi Mimi Martine utuye mu gihugu cya Canada yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ashyira hanze indirimbo Calvary.

Umuhanzi Ituze Martine uzwi nka Mimi Martine, uherereye mu gihugu cya Canada, yatangaje ko yifuza ko umuziki nyarwanda cyane cyane wo kuramya no guhimbaza Imana utera imbere.

Mimi Martine ni umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba asigaye atuye muri Canada akaba ariho akorera umurimo w'Imana.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, yatubwiye ko yatangiye akunda umuziki bituma ahera muri za chorale nyuma aza kubona chorale idahagije atangira kwiririmbira.

Yagize ati " Nakunze umuziki nkivuka, ku myaka 10 nibwo natangiye kuririmba muri Chorale. Nakomeje kuririmba nyuma nza gusanga Chorale idahagije mpitamo kugira ngo ibihangano byange bigere ku bantu benshi, ntangira kwiririmbira"

Mimi Martine yatangaje ko kandi yifuza kuzaririmbana n'abahanzi nyarwanda kugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza bw'Imana ndetse n'ibirenze ibyo, bamenyekane hirya no hino. 

Ati " Nifuza kuzaririmbana n'abahanzi bw'abanyarwanda ku buryo ubutumwa tunyuza mu ndirimbo bwajya bugera ku bantu benshi ndetse n'ibihangano byange abanyarwanda babimenye" 

Mimi Martine ku munsi wejo ku wa gatanu, nibwo yasohoye indirimbo yise Calvary ndetse ahita anayishyir ku rukuta rwe rwa YouTube. 

Mimi Martine yatangiye kuririmba ku giti cye kugira ngo ubutumwa atanga mu ndirimbo bugere ku bantu benshi igihe ashakiye.