Rusine Patrick yabaye umunyamakuru wa Kiss Fm

Rusine Patrick yabaye umunyamakuru wa Kiss Fm

 Oct 3, 2022 - 06:54

Umunyarwenya Rusine Patrick wakoraga kuri Radio Power fm yerekeje kuri Kiss fm

Umunyarwenya, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi by’umwihariko mu mwuga wo gutera urwenya,yamaze kwerekeza kuri radio Kiss fm iri mu zumva n’abiganjemo urubyiruko.

Amakuru The Choice Live yamenye n’uko Rusine Patrick yari amaze iminsi asezeye kuri radio Power Fm y’umuhanzi Uncle Austin n’ubwo itangazo ryo gusezera kwe ryashyizwe hanze muri iki gitondo.

Uyu munyarwenya, muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 03 Ukwakira, yagiye kuri iyi radio Kiss fm ari umutumirwa mu kiganiro breakfast with star birangira ari naho yemerejwe nk’umunyanakuru mushya wa Kiss Fm.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu munyarwenya ukora itangazamakuru mu buryo bwo gutera urwenya, azajya akorana na Sandrine Isheja umazeho igihe kitari gito ndetse n’umuhanzi Andy Bumuntu uherutse kujyayo asimbura Gentil Gedeon.

Rusine Patrick agezweho cyane muri iyi minsi muri sinema nyarwanda cyane ko aherutse gukora igitaramo cye cyiswe “Inkuru ya Rusine” kikaba cyaritabiriwe ku buryo bushimishije.

Rusine Patrick kandi asanzwe agaragaza muri filime y’uruhererekane yitwa “Umuturanyi” ndetse kandi agaragara muri “Mugisha na Rusine” ahuriramo na Clapton Kibonge.

Rusine kandi ni umwe mu basizi beza dufite mu Rwanda ndetse aherutse kugaragara mu gisigo "Intambara Y'Ibinyobwa" yahuriyemo n Junior Rumaga na Rukizangabo.

Patrick Rusine kuri ubu ni umunyarwenya, umuhanzi akaba n'umunyamakuru, 

Rusine yagiye ari umutumirwa agaruka ari umukozi wa Kiss fm.