Umwami Charles III n'Umwamikazi Camilla bagarutse ku ngoro ya Buckingham nyuma y'imihango yo kwimikwa i Westminster Abbey.
Umwami Charles III n'umwamikazi Camilla baherekejwe n'ingabo[Getty Images]
Ubu abashakanye baritegura kwakira indamutso za cyami ziturutse mu ngabo za U.K., umuhango ugiye kubera mu busitani bw’ingoro ya Buckingham mbere yo kugaragara kuri balcony y’ingoro kugira ngo bazunguruke baramutse abashyitsi, hanyuma barebe imyiyereko y’igisirikare.
Umwami Charles III wambitswe ikamba rishya hamwe n'umwamikazi Camilla, bagaragaye bamwenyura imbere y'ibihumbi n'ibihumbi bya bantu bari bari ku mihanda y'i Londere, ubwo bari mu ntebe ya Zahabu, basubira mu ngoro ya Buckingham, nyuma y’imihango yo kwimikwa yabereye i Westminster Abbey.
Umwami Charles III n'umwamikazi Camilla bamwenyuriye abaturage bari buzuye imihanda baje kubaha ikaze[Getty Images]
Inyuma y'umwami n'umugore we, mushiki w'umwami, Anne, uri ku ifarashi, na we akurikiwe n’ingabo z'Ubwongereza. Mu gihe irindi gare ritwaye igikomangoma William n’umugore we Kate, n'abana babo Igikomangoma George, igikomangomakazi Charlotte n’igikomangoma Louis.
