Social Mula yagiriye Yago inama yo kudata umwanya we

Social Mula yagiriye Yago inama yo kudata umwanya we

 Feb 9, 2023 - 11:21

Nyuma y'uko Yago atangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya, Social Mula yamugiriye inama yo kudata umwanya we bitewe n'aho azakorera iyo ndirimbo ye.

Yago muri iyi minsi wibasiwe n'abantu benshi nyuma yo gusohora indirimbo umusubirizo, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo ku wa 13 Gashyantare 2023 yise umuhoza ariko mugenzi we babana mu ruganda rw'umuziki nyarwanda ariwe Social Mula, amugira inama yo kujya gukorera iyo ndirimbo kwa producer Element.

Social Mula aherutse kuva i Burayi aho yajyanye na Dj Briane baza barebana ay'ingwe; https://thechoicelive.com/zabyaye-amahari-kwa-dj-brianne-na-social-mula

Social Mula yifashishije ahatangirwa ibitekerezo (comment), yasubije kuri post ya Yago amubwira ko aho yifuza gukorera indirimbo nta kintu hazamumarira ahubwo ko akwiriye kujya gukorera kwa Element usanzwe amukorera indirimbo amaze gusohora zose.

Yago yifashishije Instagram, yatangaje ko indirimbo ye nshya izaba yarakozwe na Knox beat mu buryo bw'amajwi, John Elart mu buryo bw'amashusho, igihangano cyose cyakozwe na Yago hamwe na Zeotrap.

Social Mula akibona ubu butumwa, yahise amusubiza ngo "subira kwa Element muvandimwe wita umwanya wawe"

Element aherutse gutera umugongo Country record yakoreragamo; https://thechoicelive.com/element-yahawe-miliyoni-20-atera-umugongo-country-records

Element umwe mu bakora umuziki ugakundwa, kuri ubu ari kubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya 11;55AM akaba ariwe wakoreye indirimbo ya mbere Yago yahereyeho yise Suwejo.

Yago arimo kwitegura gushyira hanze indirimbo yise "Umuhoza" yatuye abakundana.