Tekno yagarukanye umuzigo mushya

Tekno yagarukanye umuzigo mushya

 May 24, 2023 - 07:21

Umuhanzi Tekno yatangaje ko agiye gusohora alubumu ya Kabiri mu minsi mike.

Umunya-Nigeria utunganya umuziki(Producer) akaba Umuririmbyi ndetse n'umwanditsi w'indirimbo Augustine Miles Kelechi wamenyekanye nka Tekno mu muziki agiye gusohora alubumu shya.

Tekno w'imyaka 30 y'amavuko, ibya alubumu ye shya akaba yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023.

Uyu muhanzi akaba yatangaje ko iyi alubumu yarangije gukorwa igisigaye ari ukuyosohora.

Iyi ikaba ari alubumu ye ya kabiri agiye gusohora mu buzima bwe.

Tekno agiye gusohora alubumu shya

Tekno akaba yaherukaga gusohora alubumu yise 'Old Romance' muri 2020. Icyakora iyi alubumu ntiyigeze yakirwa neza n'abafana nk'uko yari abyiteze.

Ikindi kandi uyu muhanzi akaba amaze gusohora indirimbo imwe muri uyu mwaka yise "Freetown"  yasohoye muri Gashyantare.

Icyakora mu mwaka washize yari yasohoye iyo yise "Buga" yakoranye na Kizz Daniel ndetse ikaba yaranakunzwe ku ruhando mpuzamahanga.

Tugarutse kuri ya alubumu ye, nubwo yavuze ko agiye kuyisohora, akaba atatangaje uko iyo alubumu izaba yitwa, yewe n'igihe izasohokera. Gusa akaba yatangaje ko ari vuba bidatinze.