Bam Margera ibiyobyabwenge byongeye kumugera aho ifundi igera ibivuzo

Bam Margera ibiyobyabwenge byongeye kumugera aho ifundi igera ibivuzo

 May 2, 2023 - 10:51

Bam Margera, biravugwa ko ibiyobyabwenge byongeye kumurembya.

Kuva mu minsi mike ishize, Bam Margera yahigishwaga uruhindu, azira kuba yarahohoteye umuvandimwe we Jesse Margera. Uyu mugabo washinze Jackass, yishyikirije polisi ku bushake, ariko na none yagarutse mu makuru, aho bivugwa ko uyu wahoze ari kizigenza mu kugendera ku nkweto z’amapine, ari mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe kandi arembye.

Biravugwa ko Bam Margera ibiyobyabwenge byongeye kumugera ahabi[Getty Images]

Jesse Margera yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, ko mukuru we ari hafi gupfa kubera ibiyobyabwenge.

Jess yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram hejuru y’ifoto ye na Bam ati: “Nizere ko nta n’umwe muri mwe ubabaye nkanjye muri iki gihe.”

Ati: “Arimo gupfa kandi nta kintu na kimwe nshobora kubikoraho.”

Umwunganizi wa Bam Margera yahakanye iby’ubwo burwayi

Nyuma y'aya magambo ya Jesse, uwunganira Bam Margera yatanze ibisobanuro,  aho yizeza abakunzi be ko umukiriya we ameze neza kandi ko yiteguye kuburana mu rubanza aregwamo guhohotera umuvandimwe we.

Umunyamategeko wa Bam Margera yabeshyuje amakuru ya murumuna we[Getty Images]

Umwunganizi wa Margera, Michael van der Veen, yabitangarije ikinyamakuru The Times, agira ati: “Asa nkaho ameze neza kandi ameze neza yitegura kuburana muri uru rubanza.”

Abantu ba hafi ya Bam, bemeza ku mugaragaro ko afite ibibazo by’ibiyobyabwenge kandi ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwe.