Kim Kardashian yongeye gusuka amarira

Kim Kardashian yongeye gusuka amarira

 May 22, 2023 - 13:40

Umunyamideri Kim Kardashian yongeye kuvuga ibihe bikomeye anyuramo we n'abana yabyaranye na Kanye west nyuma y'uko yatse gatanya.

Mu Ugushyingo 2022, nibwo Kanye West yahawe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko na Kim Kardashian nyuma y'uko muri 2021 Kim yari yasabye urukiko ko rwabatandukanya.

Icyo gihe yari yabwiye urukiko ko umugabo we atakibashije kwita ku muryango we by'umwihariko abana bane babyaranye.

Nyamara muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya, yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga, ariko Kanye West akabyanga.

Umuryango wa Kim Kardashian na Kanye West 

Kim yavuze ko ngo Kanye West yakomeje gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.

Nk'uko Kim Kardashian yabishakaga, niko byagenze kuko urukiko rwarabatandunyije, gusa bidateye kabiri Kim yasutse amarira ubwo yari abajijwe uko arera abana bane yabyaranye na Kanye west, nyuma yo gutandukana.

Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza ko atorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West mu gihe batandukanye, avuga ko ari kimwe mu bintu bimukomereye yahuye nabyo mu buzima bwe.

Kim Kardashian ashavuzwa no kuba arera abana wenyine nyuma yo gutandukana na Kanye west 

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, yagize ati "Hari amajoro ndara ndira nabuze ibitotsi. Buri wese avuga ko iminsi iba miremire ariko imyaka ikaba migufi, ariko njye si ko mbibona."

Akaba yagaragaje ko kurera abana mu bihe bya COVID-19 biri mu bihe byamukomereye cyane, ngo kuko hari amajoro atabashaga gufura umusatsi wawe nk’umubyeyi kubera akazi kenshi.

Icyakora yavuze ko kumenya gutegura ukuntu urera abana buri munsi bituma wumva utewe ishema nawe ubwawe.