Miss Sandra Teta wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y'ubwiza no gutegura ibitaramo, mu kiganiro yagiranye na thechoice yavuze uko yahuye na Weasel Manizo.
Uko Weasel na Teta bahuye
Teta avuga uburyo yahuye n'umuhanzi Weasel yagize ati " Nari nakoze igitaramo i Kampala. Mushuti wange Amanda, nsoje ambwira ko Weseal ashaka kunsubiza."
Yakomeje agira ati" Twarahuye turasuhuzanya hanyuma duhana nimero za telefone." Yatangaje ko yari asanzwe amuzi ariko batari bavugana narimwe.
Weasel yari yarakunze Teta kera
Teta yatangaje ko, inshuti ze zamubwira ko Weasel yari asanzwe amuzi ariko we ntabyiteho cyane. Uyu muhanzi akaba yari anasanzwe aza mu bitaramo Teta yabaga ari gukoramo.
https://thechoicelive.com/sandra-teta-aritegura-kujya-kureba-umugabo-we-weasel
Ubwo yabazwaga uko yongeye guhura na Weasel yagize ati " Twongeye guhurira aho twari twahuriye ku munsi wa mbere ubwo nakoraga igitaramo."
Sandra Teta na Weasel Manizo
Icyo Sandra Teta yakundiye Weasel Manizo
Teta akaba yaravuze ko, ku nshuro ya mbere icyo yakundiye Weasel ari ukuntu afite imico myiza, kandi akaba ari umusore woroheje.
Yagize ati " iyo Weasel ushaka kumuvugisha, ntabwo bimeze nk'abandi bahanzi aho kubavugisha ubanza kuvugana n'ushinzwe kubamenyera ibyo bakora mu kazi kabo (Manager)."
https://thechoicelive.com/byinshi-utamenye-ku-kazi-ka-teta-na-xinda
Miss Teta, akaba yaraje kurushinga na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo,bakaza no kubyarana abana babiri.
Weasel na Teta urugo rwabo rwajemo kidobya
Icyakora nyuma y'ibibazo byaje kuvuka hagati y'aba bombi, nyuma y'uko bivuzwe ko Weasel yahohoteraga umugore we, baje gutandukana.
Nyuma y'uko ababyeyi ba Teta bagiye i Kampala nyuma y'ibyavugwaga, byarangiye bagarukanye n'umukobwa wabo.
Bagarutse i kigali ku wa 10 Kanama 2022, ari kumwe n'abana be ba babiri yabyaranye na Weasel.