UKURI UTAMENYE:  Uko Sandra Teta na Weasel bahuye

UKURI UTAMENYE: Uko Sandra Teta na Weasel bahuye

 Feb 19, 2023 - 14:46

Miss Sandra Teta yatangaje uburyo yahuye n'umuhanzi w'umunya-Uganda Weasel ba byaranye abana babiri.

Miss Sandra Teta wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y'ubwiza no gutegura ibitaramo, mu kiganiro yagiranye na thechoice yavuze uko yahuye na Weasel Manizo.

              Uko Weasel na Teta bahuye 

Teta avuga uburyo yahuye n'umuhanzi Weasel yagize ati " Nari nakoze igitaramo i Kampala. Mushuti wange Amanda, nsoje ambwira ko Weseal ashaka kunsubiza."

Yakomeje agira ati" Twarahuye turasuhuzanya hanyuma duhana nimero za telefone." Yatangaje ko yari asanzwe amuzi ariko batari bavugana narimwe. 

            Weasel yari yarakunze Teta kera 

Teta yatangaje ko, inshuti ze zamubwira ko Weasel yari asanzwe amuzi ariko we ntabyiteho cyane. Uyu muhanzi akaba yari anasanzwe aza mu bitaramo Teta yabaga ari gukoramo.

https://thechoicelive.com/sandra-teta-aritegura-kujya-kureba-umugabo-we-weasel

Ubwo yabazwaga uko yongeye guhura na Weasel yagize ati " Twongeye guhurira aho twari twahuriye ku munsi wa mbere ubwo nakoraga igitaramo."

Sandra Teta na Weasel Manizo 

Icyo Sandra Teta yakundiye Weasel Manizo 

Teta akaba yaravuze ko, ku nshuro ya mbere icyo yakundiye Weasel ari ukuntu afite imico myiza, kandi akaba ari umusore woroheje.

Yagize ati " iyo Weasel ushaka kumuvugisha, ntabwo bimeze nk'abandi bahanzi aho kubavugisha ubanza kuvugana n'ushinzwe kubamenyera ibyo bakora mu kazi kabo (Manager)."

https://thechoicelive.com/byinshi-utamenye-ku-kazi-ka-teta-na-xinda

Miss Teta, akaba yaraje kurushinga na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo,bakaza no kubyarana abana babiri.

Weasel na Teta urugo rwabo rwajemo kidobya

Icyakora nyuma y'ibibazo byaje kuvuka hagati y'aba bombi, nyuma y'uko bivuzwe ko Weasel yahohoteraga umugore we, baje gutandukana.

Nyuma y'uko ababyeyi ba Teta bagiye i Kampala nyuma y'ibyavugwaga, byarangiye bagarukanye n'umukobwa wabo.

Bagarutse i kigali ku wa 10 Kanama 2022, ari kumwe n'abana be ba babiri yabyaranye na Weasel.