Andy Bumuntu, Muheto, Grace n’abandi barahiriye  RPF Inkotanyi

Andy Bumuntu, Muheto, Grace n’abandi barahiriye RPF Inkotanyi

 Dec 19, 2022 - 08:40

Abarimo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu, ba nyampinga Nshuti Divinè Muheto, Grace Ingabire n’abandi barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 abazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda by’umwihariko mu muziki na ba yampinga barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Nyarugenge aho umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu, Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Grace Ingabire wabaye miss Rwanda 2021, Witness witabiriye Miss Rwanda n’abandi barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)


Ni Inteko yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ejo hazaza h’igihugu mu biganza Byacu”.

Umukuru w’umuryango wa RPF Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy,  yibukije urubyiruko ko igihugu kibatezeho byinshi, ndetse ko bagomba gukoresha amahirwe igihugu cyabahaye kugira ngo biteze imbere.

Abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge bagaragaje ibyo bagezeho muri uwo mwaka, birimo kugurira abaturage mutuelle de Sante, kubakira abaturage uturima tw’igikoni n’ibindi.

Ni umuryango wasoje kandi bishimira ibyagezweho, ndetse mu buryo bwo kwishima basangira champagne.

Umuhanzi akaba n’ununyamakuru Andy Bumuntu yarahiriye kuba umunyamuryango wa RPF Inkotanyi.

Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto ni umwe mu bagiye mu muryango wa RPF Inkotanyi.

Miss Ingabire Grace yararahiye.

Witness ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda barahiye.