Undi mu bagize itsinda rya BTS yinjiye mu ngabo

Undi mu bagize itsinda rya BTS yinjiye mu ngabo

 Apr 19, 2023 - 23:12

Nyuma y'uko uwa mbere yari yinjiye mu ngabo mu mpera z'umwaka ushize, undi mu bagize itsinda rya BTS, na we yinjiye mu gisirikare.

J-Hope, umwe mu bagize itsinda rya BTS, yinjiye mu nkambi ya gisirikare muri Koreya y’Epfo ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, kugira ngo atangire imirimo ye ya gisirikare y’amezi 18. Abaye uwa kabiri w’iryo tsinda winjiye mu gisirikare cy’igihugu.

J-Jope na we yinjiye mu gisirikare muri South Korea[Getty Images]

Umwaka ushize, impaka zo kumenya niba hatatangwa ubusonerwe budasanzwe bw’imirimo ya gisirikare iteganyijwe ku banyamuryango ba BTS byari byaranze politiki ya Koreya y’Epfo ndetse na rubanda, kugeza ubwo abahagarariye iri tsinda batangarije ko abanyamuryango barindwi bose bazasohoza inshingano zabo.

Mu Kuboza, Jin w’imyaka 30 akaba n’umunyamuryango mukuru muri BTS, yabaye umunyamuryango wa mbere w’iryo tsinda winjiye mu gisirikare, nyuma yo kwanga icyifuzo cye cyo kwigiza inyuma igihe cye cyo gukora iyi mirimo.

Amashusho ya tereviziyo yo muri Koreya y’Epfo, yerekanaga icyo bise mini-van yirabura ishobora kuba yari itwaye J-Hope yimukira mu nkambi ya ya gisirikare mu mujyi wa Wonju mu burasirazuba, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri. Hybe Corp sosiyete y’ikigo gishinzwe imiyoborere ya BTS, Big Hit Music, nyuma yemeje ko uyu muhanzi w’imyaka 29 yinjiye mu nkambi.

J-Jope, ubusanzwe witwa Jung Ho-seok, ni we wari utahiwe kwinjira mu gisirikare, ariko abandi bagize BTS:  RM, Suga, Jimin, V na Jungkook, bagomba kwinjira mu gisirikare cya Koreya y’Epfo umwe umwe mu myaka iri imbere.

Igisirikare ni itegeko muri South Korea

Muri Koreya y’Epfo, abagabo bose bashoboye basabwa n’amategeko gukora amezi 18-21 y’igisirikare mu buryo bwa gisirikare kugira ngo bahangane n'ibitero Koreya y’Amajyaruguru bahanganye.

BTS yamamaye cyane mu Burayi n'ahandi kubera indirimbo yabo "Dynamite"[Getty Images]

BTS yashinzwe mu 2013,  kwamamara kwayo mu Burayi babifashijwemo n’indirimbo yabo ya biciye bigacika muri  2020 “Dynamite,” iyi ndirimbo ya mbere y’iri tsinda iri mu Cyongereza yose, yatumye BTS iba itsinda rya mbere ryo muri kiriya gihugu rigize indirimbo ya mbere kuri Billboard’s Hot 100.

Hybe Corp yavuzeko mu Kwakira ko buri wese mu bagize iri tsinda kugeza ubu, azibanda ku bikorwa bye ku giti cye, bitewe n’igihe agomba kugira mu gisirikare.