Beyonce nyuma yo kotswa igitutu yavuze kuri nyakwigendera Turner

Beyonce nyuma yo kotswa igitutu yavuze kuri nyakwigendera Turner

 May 27, 2023 - 10:04

Beyonce wari wokejwe igitutu n'abafana ba Turner yamusezeye.

Beyoncé yashimiye anunamira Tina Turner kuba yaramuharuriye  inzira. Ibi byabaye umunsi umwe gusa nyuma yuko abafana bamaganye uyu muhanzi kubera indirimbo ye na Jay-Z  “Drunk In Love” bavuga ko isebya  amateka  y'ihohoterwa ryo mu ngo Turner yigeze guhura na ryo.

Beyonce yashimiye nyakwigendera Turner 

Ku munsi w'ejo, ubwo yari i Paris mu ruzinduko rwe rwa “Renaissance”, Beyoncé yabwiye imbaga y’abakunzi be ati “Musakuze kugira ngo Turner yumve urukundo rwanyu.”

Yakomeje ati:”Niba muri abafana bange, muri n’aba Turner, kuko sinakabaye ndi kuri uru rubyiniro iyo bitaba Turner.”

N'ubwo Beyonce yishimiye cyane nyakwigendera Turner, kuri ubu ari mu mazi abira, aho abafana benshi ba Turner bamwibasiye kubera indirimbo isebya amateka ye mabi n’uwahoze ari umugabo we Ike Turner.

Yakwigendera Turner yitabye Imana tariki 24 z'uku kwezi

Ibi byose byaturutse ku ndirimbo “Drunk In Love, abafana bavuga ko irimo amagambo asebya nyakwigendera Turner, wigeze guhura n’ibibazo byo guhohoterwa n’uwahoze ari umugabo we.

Uyu murongo ngo werekanye amakimbirane Ike yigeze kugirana nuwatsindiye Grammy, amazina ye nyakuri ni Anna Mae Bullock.

Nubwo abafana ari bo bagaragaje akababaro kabo cyane, bigaragara ko na Tina atishimiye amagambo y’iyi ndirimbo. Ubwo New York Times yamubazaga ibijyanye n'iyi ndirimbo muri 2019, yarashubije yeruye ati: "Yego, ntabwo natunguwe."

Nubwo batari bameranye neza, Beyoncé nta kindi yari afite usibye gushimira Turner nyuma y'urupfu rwe.

Abafana ba Turner na we ubwe, ntabwo bishimiye amagambo ya Jay-Z mu ndirimbo "Drunk In Love"

Yagize ati:“Ndagukunda ubuziraherezo. Nshimishijwe cyane n’uko wanteye imbaraga, n'inzira zose wateguye. Uri imbaraga no kwihangana.”

Ati: "Uri icyitegererezo cy'imbaraga n'ishyaka. Twese dufite amahirwe yo kuba twarabonye ineza yawe, kandi uzahoraho iteka. Ndagushimira ibyo wakoze byose. ”