Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Titi Brown yavuze ko iyi ari imwe mu matariki amukomerera mu buzima bwe kuko ituma yongera kwibuka cyane umubyeyi we (Mama we) umaze imyaka irindwi yitabye Imana.
Yavuze na nubu kuba adahari atarabyakira neza kuko nta munsi ushobora gushira atabutse urukundo rwa kibyeyi yamwerekaga.
Ati "Imwe mu matariki ankomerera mu buzima bwange, ni iyi ya 08 Werurwe! Iteka birakungarurira Mama! Kutahaba kwawe na n'ubu biracyasakuriza mu mutima wange, kandi nta munsi washira ntibutse urukundo rwawe, ijwi ryawe n'imbaraga zawe."
Yakomeje avuga ko n'ubwo atagihari (Mama we), ariko (Titi) akomezwa no kuba azi ko mama we ari ahantu heza.
Yongeye kumusezeranya ko azakomeza kugendera mu nzira nziza izatuma aterwa ishema na we, kuko ahora azirikana amasomo yamuhaye.
Ati "Nubwo utakiri kumwe nange, mpabwa amahoro no kuba nzi ko uri ahantu heza kandi ndagusezeranya gukomeza kugendera mu nzira izatuma uterwa ishema nange. Ngendana amasomo n'urukundo byawe buri munsi.
Buri mwaka Titi Brown akunze kugaragaza ko ahora ashegeshwa n'urupfu rwa Mama we witabye Imana mu mwaka wa 2019, ibyatumye atangira gufata inshingano akiri muto cyane.

