Jose Chameleone indirimbo ze zakunzwe cyane siwe waziyandikiye?

Jose Chameleone indirimbo ze zakunzwe cyane siwe waziyandikiye?

 Feb 14, 2023 - 05:46

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Jose Chameleone yagize icyo avuga ku muhanzi King Saha , wavuze ko indirimbo ze zakunzwe ari we wazimwandikiye.

Mu mwaka washize mu k'Ukuboza, nibwo umuhanzi King Saha yatangaje ko ari we wanditse indirimbo zamenyekanye za Jose Chameleone harimo Valu Valu na Badilisha.

Icyo gihe kandi yatangaje ko n'umuhanzi Spice Diane yamwandikiye indirimbo yise Ndi Mu Love.

Ubwo Umunyamakuru w'imyidagaduro muri Uganda Calvin de Entertainer, yabazaga Jose Chameleone niba koko izi ndirimbo ari Saha wazanditse, yarabihakanye.

Yagize ati " Saha ntazi kuririmba mu giswayire, ni gute yari kwandika ibyo atumva? Byashoboka ko yari ahari ndi gufata amajwi yiyo ndirimbo, ese kuba nakubaka inzu uhari, bivuze ko ari wowe waba wayubatse?" 

Yakomeje agira ati" Niba yaranditse Valu Valu niyandike niyindi imeze nkayo, ati ese yananiwe kwandika indi imeze nkayo?"

Ubwo Umunyamakuru Entertainer yari mu kiganiro na Saha, yatunguwe n'uburyo indirimbo za Chameleone ari we wazanditse.

Saha mu magambo ye yagize ati " ndi umuntu uririmba neza kandi nshobora no kwiga ibintu bishya. Ushobora kunenga imyandikire yange y' icyongereza ariko nta kosa jya nkora mu muziki. buri gihe mpora mu murongo kuko nzi kuririmba."

Umuhanzi w'umunya-Uganda Mansour Ssemanda wamenyekanye ku izina ya King Saha, uyu akaba yaramenyekanye cyane mu njyana ya Afro Beat, Zouk, Reggae, ndetse na R&B. Yatangiye gukora cyane mu muziki wa Uganda kuva mu 2016.