Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya MIE Empire, Bruce Melody yavuze ko aha icyubahiro gikomeye King James ku buryo adashobora kwigereranya na we.
Yagize ati: “King James ni papa mukuru, sinshobora kwicara ahagaze. King James we ndanamwubaha cyane kandi uretse n’ibyo, we afite icyiciro cye.”
Uyu muhanzi avuze ibi nyuma yo kwishongora ku bandi bahanzi nyarwanda, aho yavuze ko ariwe muhanzi mwiza cyane mu Rwanda bitewe nuko ariwe ukora ihangana n’abandi bahanzi bigakunda.
Aya magambo kandi aje mu gihe habura igihe gito ngo atangire ibitaramo bya Summer Country Tour, aho azongera guhurira ku rubyiniro na The Ben, umuhanzi basanzwe bagaragaza ihangana rikomeye ryakunze kuvugisha benshi mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
