Urukundo rugeze aharyoshye kwa Naomie na Michel

Urukundo rugeze aharyoshye kwa Naomie na Michel

 Jan 5, 2023 - 10:48

Michael Tesfay umukunzi wa miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yamuteye imitoma ku munsi we w’amavuko, avuga ariwe mugore udasanzwe mu buzima bwe.

Nishimwe Naomie usanzwe ugira isabukuru kuri tariki 01 Mutarama, yatewe imitoma n’umukunzi Michael Tesfay yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekeje amafoto yabo barimo kurya ubuzima i Dubai, aho bari bagiye kwizihiriza iyi sabukuru.

Michael yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore udasanzwe mu buzima bwange”.

Michael kandi yongeye guhamya urwo akunda uyu munyarwandakazi ati "Ni ukuri ukwiye ibyiza, nzakomeza kugirana ibihe bitazabagirana na we, ndagukunda."

Nishimwe Naomie nawe yihise amusubiza ati “Nange ndagukunda cyane”.

Naomie na Michael bagiye kurura ubuzima i Dubai.

Nishimwe Naomie na Michael bateranye imitoma biratinda.

Muri Mata 2022 nibwo aba bombi byamenyekanye ko bari mu munyenga w’urukundo, kuva icyo gihe ntabwo buri umwe yahishaga amarangamutima ye ku wundi.

Kuva icyo gihe ni kenshi bagiye bagaragara umwe yaherekeje undi mu bikorwa bye nk’aho muri Nzeri 2022, Naomie yaherekeje Michael muri Gabon mu kwagura ibikorwa by’ikompanyi ye yitwa Be Space Group aho yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bizcotap.

Ishimwe Naomie aherutse gutangaza ko muri 2023 icyo akeneye ari umukunzi we Michael Tesfay