Davido yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Davido yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

 Mar 31, 2023 - 04:25

Icyamamare muri muzika Davido, yatangaje ko yakoze ubukwe n'umukunzi we Chioma biganye Kaminuza.

David Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki mu gihugu cya Nigeria yemereye imbere y'itangazamakuru ko yakoze ubukwe n'umukunzi we Chioma Rowland.

Davido akaba atangaje ko yakoze ubukwe, nyuma yo kumara igihe kirekire adakoresha imbuga nkoranyambaga, ari nyuma y'uko kandi yari amaze gupfusha umwana we w'umuhungu Ifeanyi.

Ikindi kandi uyu muhanzi akaba atangaje ko yakoze ubukwe mu gihe kuri uyu munsi tariki ya 31 Werurwe, afite igitaramo cyo kumurika Alubumu ye yise "Timeliness"

Tugarutse ku byo yatangaje ubwo yavugaga ko yakoze ubukwe, yagize ati “Nagize igihe cyo gutekereza byinshi. Nagize igihe cyo kuruhuka, gutekereza ku bihe binyuranye byo mu muryango wange, ndetse n'igihe cyo kongera gukora umuziki."

Ikindi kandi akaba yaratangaje ko ibintu byose biri ku murongo ku mpamvu z'uko agiye gusohora Alubumu, kandi akaba afite n'umugore akunda.

Davido na Chioma bakundanye bakiri ku ishuri 

Nubwo Davido na Chioma bemeje ko bakoze ubukwe muri ibi bihe, ariko umubano wabo waturutse kera ubwo bigaga muri Kaminuza ya Babcock mu mwaka wa 2013.

Aba bombi umubano wabo bawushyize ku mugaragaro muri 2015 ariko bigeze muri 2017 umubano wabo wongera kujya mu banga rikomeye cyane.

Davido yemeje ko yakoze ubukwe na Chioma 

Ku bw'ibyo, umubano wabo wongeye kumenyekana tariki 20 Ukwakira 2019, ubwo Chioma yabyariraga umwana w'umuhungu Davido baje kwita David Adedeji Adeleke Jr nubwo nyuma yaje kwitaba Imana.

Kuri iyi mpamvu, ubwo uyu mwana wabo yamaraga kwitaba Imana, hagiye amakuru hanze ko aba baje gukora ubukwe, ariko ntacyo bashatse kubivugaho.

Muri rusange abakunzi b'uyu muhanzi ufite abana batatu ku bagore batandukanye, bagiye batekereza ko yakemeza ko yakoze ubukwe na Chioma bagaheba ariko noneho ubu akaba yabamaze amatsiko.