Ni igitaramo cyateguwe n'umuryango Irere Family Network washinzwe na James Nirere ndetse n’umufasha we Jacky M Nirere, aho abantu bazahura bakaganira cyane cyane ku nyigisho mboneza mubano.
Iki gitaramo kizabera muri Raddisson Blue Hotel ku wa 14 gashyantare 2023 umunsi uzwi nka Saint Valentin aho abakundana baba bishimra umunsi w'abakundana. Icyo gitaramo kizaba gifite intego igira iti "Twabungabunga dute urukundo mu rushako?”
Uyu mugoroba w'igitaramo ndetse no gusangira uzayoborwa n'abateguye igitaramo James Nirere ndetse n’umufasha we Jacky Nirere ari hako hazaba hatumiwe umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aime Uwimana uzaba ususurutsa abitabiriye uwo muhango.
Si uwo muhanzi wenyine, hazaba hari na Pastor Antoine Rutayisire uzageza ikiganiro ku mibanire iboneye ikwiye abakundana ndetse n'uko urukundo rwakomeza kwiyongera mu gihe bashakanye.

Antoine Rutayisire azageza ikiganiro ku bazitabira ijoro ry'abakundana rizabera muri Radisson Blue Hotel.
