Benshi batekereza ku ngaruka ifungwa rya Donald Trump rishobora kugira mu matora yo muri Amerika 2024, ariko Stormy Daniels wahoze ari rurangiranwa muri firime z'urukozadoni, yahisemo gukomeza ibirego ashinja uwahoze ari perezida. Umucamanza wa New York, yemeje ko uwahoze ari perezida agomba kujya mu rubanza kugira ngo yirwaneho ku birego bimushinja kuba yarishyuye Daniels amafaranga y’umurengera kugira ngo amucecekeshe ku bijyanye n’amakuru avuga ko bahoze baryamana. Nkuko Elon Musk abitangaza, ngo abantu batifuzaga ko Donald Trump yongera kuba perezida, bakwiye guhangayika cyane kuko yizera ko Donald azatsinda ayo matora.
Donald Trump ari mu myiteguro yo guhatanira kongera kuyohora Amerika [Getty Images]
Ariko, Stormy Daniels we, ahangayikishijwe n’abandi bakandida mu gihe Trump yaba atakaje kandidatire kubera uru rubanza. Aganira na Piers Morgan abinyujije kuri New York Post, Stormy Daniels yerekanye icyo azakora mu buryo butandukanye n’ibi byose. Dore ibyo yavuze: “Ntabwo najya mu cyumba cya hoteri. Byaterwa n’uzatorwa. Bishobora kuba bibi kurushaho. Noneho nakoze ikosa rikomeye cyane. Nagize uruhare runini mu gushyigikira uruganda rwa firime z’urukozasoni, n'uburenganzira bw’abakora umwuga w'uburaya. Ndimo gukora kugira ngo mpindure amategeko yahezaga abatunzwe no gukora imibonano mpuzabitsina. Nabikoze mu rwego rwo kuzamura no kurinda abo bose.
Ni inde Stormy Daniels yakomeje kugarukaho amutinya?
Ubwoba bukomeye ku baharanira demokarasi, ntabwo ari uko Donald Trump ashobora kongera kuba perezida, benshi muri bo bafite ubwoba bw’ibyo Ron DeSantis yakora aramutse abaye perezida.
Nyuma yo kurega Donald Trump, Daniel Stormy yahiye ubwoba atinya ko Ron DeSantis abaye perezida we na bagenzi be inzu yaba ibaguye hejuru[Getty Images]
Kugeza ubu, yashyize umukono ku mategeko mashya muri Leta ya Florida yateje impaka zikomeye ku bantu bashyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda ndetse n’amategeko arengera umuryango wa LGBTQ +. Bitandukanye na Donald Trump, DeSantis ni ibikorwa byinshi kuruta amagambo kandi bizitira abantu rwose. Uyu ni we ushobora kuba perezida Stormy Daniels yagiye agarukaho.